Rwanda True Story izagaragaza igisubizo ku bitiranya u Rwanda

Itsinda rishinzwe gutegura Film yiswe “Rwanda true story”, riravuga ko iyi film nijya ahagaragara izafasha benshi kumenya neza isura y’u Rwanda.

Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’iri tsinda Kigabe Peter, ku mugoroba wa tariki ya 20/01/2016, ubwo yerekaga incamake y’iyi Film inzego z’itandukanye zikorera mu karere ka Ruhango, hagamijwe kugira ngo na zo zizagire uruhare mu ikorwa n’itunganywa ry’iyi film.

Iburyo ni Kigabe Peter ukuriye itsinda rizakora Rwanda true story
Iburyo ni Kigabe Peter ukuriye itsinda rizakora Rwanda true story

Kigabe, akaba yarabwiye abakozi b’Akarere ka Ruhango, abikorera n’abafite izindi nshingano ko iyi film nta kindi igamije, uretse kugaragaza ukuri ku Rwanda, haba kuva rwabaho, ibihe bikomeye rwanyuzemo, ndetse n’isura rufite ubu.

Yagize ati “Ibi bikazakemura icyibazo cyabitiranya u Rwanda, bitewe n’abagenda baruharabika uko bashiaka, kubera inyungu zabo bwite babifitemo”.

Abitabiriye kureba iyi incamake y'iyi filim
Abitabiriye kureba iyi incamake y’iyi filim

Agasaba buri wese mu bushobozi bwe, kuzagaragaza urahare muri iyi film, haba mu buryo bw’amikoro, ubw’ibitekerezo ndetse n’ubundi bwose.

Iyi Film ngo ikazaza ahanini inanyomoza iherutse kugaragawa ku murongo wa kabiri wa BBC, yiswe Rwanda untold story, yaharabikaga isura y’u Rwanda. Gusa ngo kuri ubu BBC, ikaba yaramaze kwemera ko Rwanda true story nayo nimara gusohoka, ko bazayihitisha aho iya mbere yanyujijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, wari witabiriye uyu muhango, akaba yarashimiye abagize iki gitekerezo cyo kugaragaza isura u Rwanda, kandi agakorwa n’A banyarwanda ubwabo, akaba yarijeje abagize iri tsinda ko bazabafasha mu buryo bwose bushoboka, kugira iki gitekerezo kigerweho.

Abanyaruhango beretswe incameke y'iyi film
Abanyaruhango beretswe incameke y’iyi film

Ati” iki gitekerezo rwose ni cyiza, kandi ndumva nta munyarwanda numwe utazagishyigikira, natwe nk’abahagarariye abatuye Akarere ka Ruhango, mu izina ryabo tubemereye ubufatanye”.

Iyi Film ngo niramuka isohotse, abanyarwanda hafi ya bose bazayirebera ubuntu, kuko izagenda ikwirakwizwa, ahantu hahirira abantu benshi hari za tereviziyo nko mu tugari, imirenge, Uturere n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushyire hamwe tujye twivugira inkuru zacu uko ziteye twirinde uzaza kuyituvugira dore ko akenshi bazivuga nabi

Freddy yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka