Rwanda na Congo Brazzaville biriga uburyo hakongerwa ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Kuva ejo mu Rwanda hari kubera inama y’iminsi 2 ihuje impuguke mu butwererane za Congo Brazzaville hamwe n’iz’u Rwanda. Inama igamije kureba uko ibi bihugu bitsura umubano mu by’ubwikorezi bw’indege, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Mary Baine, naho intumwa za Congo Brazzaville ziyobowe Ambasaderi Ruban Adouki wungirije umunyamabanga wa Leta uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu.

Atangiza inama Mary Baine yatangaje ko inama ari iyo kureba uburyo bategura ejo hazaza heza h’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ruban Adouki yatangaje ko guhura kw’izi mpuguke biga k’uburyo umubano w’ibihugu watera imbere ari ugushyira imbaraga hamwe n’ubufatanye bwahozeho kuva 1984.

Impuguke ziriga k’ubufatanye n’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ingendo z’indege, ubufatanye k’umuco n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Haraganirwa kandi ku buryo haba ubufatanye mu butabera, ubuhinzi n’ubworozi, ubucyerarugendo, imigenderanire, kubungabunga ibidukikije, umutekano, gucyura impunzi n’ibindi bikorwa byafasha ibihugu gutera imbere.

Biteganyijwe ko uyu munsi perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, atangira urugendo rwe mu Rwanda. Umubano hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville watangiye mu 1984.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka