Rwanda Malayalee Association yahaye impfashanyo ikigo cya Mother Theresa
Umuryango w’Abahinde uturuka muri Leta ya Kerela witwa Rwanda Malayalee Association wahaye inkunga y’ibikoresho n’ibiribwa abana b’impfubyi bo mu kigo cya Mother Theresa, giherereye hafi y’ikigo cy’amashuri cya Sainte Famille mu mujyi wa Kigali.
Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango 160 b’Abahinde baba mu Rwanda, watanze imfashanyo y’ibiribwa, imyambaro n’ibikinisho.
Rwanda Malayalee Association ni umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abababaye, ukabagenera ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi, mu mafaranga aturuka mu banyamuryango.
Binoy Thomas, uyobora uyu muryango yagize ati: “Rwanda Malayalee Association wifuza kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha ikiremwamuntu mu Rwanda, iki gikorwa kikaba ariryo tangiriro.”
Uyu muryango ugizwe n’abakozi bikorera ku giti cyabo, ndetse bakaba banifuza gukomeza ibikorwa nk’ibi mu buryo bushoboka bwose.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|