Intara y’Amajyepfo ni yo iri imbere mu kurwaza Malariya

Raporo y‘Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ya 2022/2023, iragaragaza ko abantu 47 ku 1000 ari bo barwaye malaria, Intara y’Amajyepfo ikaba ari yo yagaragayemo malaria nyinshi.

Ni mu nama yahuje RBC n’abafite mu nshingano kurwanya malaria mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, yitabirwa n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima batandukanye, barimo Rwanda NGO’S Forum.

Ni inama yabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 23 Ugushyingo 2023, aho yari igamije kurebera hamwe uko malaria ihagaze mu turere no gushakira hamwe uko iyo ndwara yarindwa abaturage.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria, Epaphrodite Habanabakize, yavuze ko n’ubwo Malaria igenda igabanuka mu gihugu mu buryo bufatika, hakiri uturere twugarije n’iyo ndwara ndetse hamwe hakagenda hagaragara malaria y’igikatu aho abaturage batitabira kugana amavuriro ngo bivurize ku gihe.

Raporo ya 2022-2923, iragaragaza ko mu Rwanda Malaria yagabanutseho hafi inshuro icumi hagendewe kuri raporo ya 2016-2017, kuko ubu imibare igaragaza ko 47 ku 1000 ari bo barwaye malaria mu gihe muri iyo myaka bari 409/1000.

Nubwo bigaragara ko malaria yagabanutse cyane mu Rwanda, hari uduce tumwe na tumwe tw’igihugu rwibasiwe cyane, urugero Intara y’Amajyepfo ifite ururere 4 mu icumi twa mbere twibasiwe na Malaria.

Ku rutonde rw’uturere twibasiwe na Malaria, Nyamagabe iza ku mwanya wa mbere aho abaturage 111 ku 1000 barwaye malaria, igakurikirwa na Gisagara igite abaturage 100 ku 1000.

Epaphrodite Habanabakize, yavuze ko zimwe mu mpamvu zishobora gutuma utwo turere twugarizwa na malaria, ari uko Nyamagabe yegereye ishyamba, naho Gisagara ikaba yegereye umupaka uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu aho urujya n’uruza rw’abantu rushobora gutuma malaria izamuka, dore ko ibihugu biba bidafite ingamba zimwe mu guhashya malaria.

Gisagara n’ubwo yugarijwe na Malaria iri mu turere tumaze imyaka itandatu dutererwa imuti urwanya malaria, ibyo bikaba bivuze ko ubukangurambaga bwo kwirinda malaria muri ako karere bukiri hasi.

Hashimwe akarere ka Ngoma na Nyabihu, nk’uturere tubiri tuza imbere mu kugira abarwayi bake ba Malaria, aho turi ku kigero cya 5/1000.

Ngoma irashimwa cyane na RBC, aho ivuye ahakomeye ikaba igana aheza, aho mu nyaka ishize yari iya mbere mu kugira malaria y’igikatu, aho yapfushaga abaturage benshi nk’uko umukozi wa RBC, Habanabakize akomeza abivuga.

Ati “Muri 2016/2017, Ngoma yarwaje malaria ku kigero kiri ku gihumbi na Magana ku 1000, iyo mvuze ko abarwaye malariya bari hejuru ya 1000 ni ukuvuga ko hari ubwo umuturage bamusangamo malaria akivuza yagaruka bagasanga yongeye kurwara, niho usanga imibare iri hejuru y’ikigero fatizo cya 1000, hari aho wasangaga bari mu 1500/1000”.

Arongera ati “Ngoma ubu iri kuri 5/1000, aho bayitereye imiti malaria yahise imanuka, mu gihe yazaga mu turere dupfusha cyane, ibanga si uko yaterewe umuti kuko na Gisagara imaze imyaka 6 itererwa imiti, ahubwo ni ingamba zafashwe n’ubuyobozi aho umujyanama w’ubuzima wese bamwubakiye inzu yo kuvuriramo biturutse ku baterankunga bayo, bakora ubukangurambaga ku buryo umuturage wese yivuza kare”.

Bafashe ingamba zitandukanye zo guhashya malaria
Bafashe ingamba zitandukanye zo guhashya malaria

Malaria mu Ntara y’Amajyaruguru ihagaze ite?

Mu turere 13 twagaragayemo Malaria nyinshi, Intara y’Amajyaruguru ifitemo dutatu, aritwo Gicumbi, Rulindo na Gakenke.

Akarere ka Gicumbi niko kugarijwe cyane muri iyo ntara aho kari ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu, aho kari ku kigero cy’abaturage 95/1000 barwaye.

Umurenge wa Giti niwo wugarijwe cyane, aho uri ku kigero cya 597/1000, ibyo bikaba biterwa n’impoamvu zitandukanye zagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari JMV.

Ati “Akarere kacu ka Gicumbi gafite Malaria iri ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu mirenge itanu ariyo Giti, Bukure, Rwamiko, Rutare na Mutete kubera ko ari imirenge ibamo ubushyuhe bwinshi aho malaria ikunda kororokera, iyo mirenge ikaba yegereye uduce dushyuha”.

Arongera ati “Ikindi ni imyumvire y’abaturage batarara mu nzitiramibu, badasiba ibizenga, abajya gukora uburobyi mu kiyaga cya Muhazi batisize imiti yabugenewe n’abandi, twafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga, ariko tugasaba RBC kudufasha utwo duce dushyuha natwo tugatererwa imiti”.

Akarere ka Rulindo nako kagaragaye mu turere twugarijwe na Malaria, aho kari mu turere 10 twa mbere dufite icyo kibazo, cyane mu mirenge ya Buyoga, Cyinzuzi, Masoro na Ntarabana.

Ni mu gihe Musanze ya 6 mu turere dufite malaria nke, nayo yagaragayemo Umurenge umwe wa Nkotsi ufite abaturage barwaye malaria 169/1000, aho Bashirijabo Jean Bosco Umukozi w’Akarere ka Musanze mu ishami ry’ubuzima agaragaza impamvu zibitera.

Areemza ko impamvu uwo murenge wagaragayemo Malaria y’igikatu, ari uko wegereye umugezi wa Mukundwa hakaba n’ikindi kibazo cy’uko abenshi mubo basangana Malaria ari abaza kwivuriza mu karere ka Musanze baturutse mu tundi turere bakabitirirwa.

Mu gihe abitabiriye inama basabye ubufasha uturere twabo natwo tugatererwa imiti irwanya malariya, Habanabakize Umukozi wa RBC, yababwiye ko n’ubwo biri ku biciro bihanitse aho guterera umuti akarere kamwe biri ku giciro cya miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, abijeje ko bagiye gukorerwa ubuvugizi hashakwa uko no mu Majyaruguru batererwa umuti urwanya malaria.

Basobanuriwe uko malaria ihagaze mu gihugu
Basobanuriwe uko malaria ihagaze mu gihugu

Mu Majyepfo niho hugarijwe na Malaria hagakurikirwa n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Intara y’Amajyaruguru.

Ni mu gihe uturere dutatu twa mbere mu kugira abarwayi benshi ba Malaria, ari Nyamagabe, Gisagara na Gicumbi, naho utuza imbere mu kugira malaria nke tubanzirizwa na Nyabihu, Ngoma na Gatsibo aho turi munsi ya 10/1000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka