Rwanda: Harimo kwigwa uko hakemurwa imbogamizi zigaragara mu nzego z’abavunyi n’abahuza

Mu Rwanda hateraniye Inteko rusange y’iminsi ibiri y’Umuryango uhuza Inzego z’Abavunyi n’abahuza bo muri Afurika, (African Ombudsman and Mediators Association (AOMA), irimo kwigirwamo uko imbogamizi zikigaragara muri izo nzego zakemurwa

Buri gihugu kinyamuryango kirahagarariwe mu Nteko rusange ya 7
Buri gihugu kinyamuryango kirahagarariwe mu Nteko rusange ya 7

Ni Inteko rusange irimo kuba ku nshuro yayo ya 7, ikaba ihuje Abavunyi bakuru baturutse ku mugabane wa Afurika, ababungirije, abashinjacyaha n’abahuza, baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uretse kurebera hamwe imbogamizi zikigaragara muri izo nzego, muri iyi nteko rusange y’iminsi ibiri barimo kurebera hamwe uruhare rwabo mu miyoborere myiza itanga ubutabera, hanarebwa uburyo bafasha abaturage b’ibihugu bya Afurika guhabwa ubutabera no kuyoborwa neza.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba n’umuyobozi Mukuru wa AOMA Madeleine Nirere, avuga ko mu gihe cy’iminsi ibiri baziga uko abavunyi n’abahuza bashyira mu bikorwa inshingano za bo, ariko kandi no kureba uko imbogamizi zikigaragara muri izo nzego zakemuka.

Umuvunyi Mukuru w'u Rwanda akaba n'umuyobozi Mukuru wa AOMA Madeleine Nirere
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba n’umuyobozi Mukuru wa AOMA Madeleine Nirere

Ati “Tuziga uburyo abavunyi bashyira mu bikorwa inshingano za bo, imbogamizi, rimwe na rimwe hari igihe usanga ubushobozi buhabwa inzego, uburyo inzego z’umuvunyi zubatse mu bihugu, nkubu hari inzego zimwe muri Afurika inyinshi zishyirwaho n’Itegeko Nshinga, ariko hari izindi zishyirwaho n’amategeko asanzwe, hari izindi usanga zifite ibibazo, bashaka no kuzikuraho.”

Akomeza agira ati “Hari ibihugu bimwe usanga bavuga bati, hari inzego nyinshi, mwebwe urwo rwanyu rwavaho rukajya muri Minisiteri cyangwa se ubushobozi bwarwo bukajya ahandi. Iyo urebye inzego z’abavunyi ni ukureba ngo ibyo duhuriraho ni ibiki, kuko nku’ubu hari inzego z’abavunyi zishinzwe gukemeura ibibazo by’abaturage, ariko nk’u Rwanda dufite no kwakira imenyekanisha mutungo, harimo ibihugu bimwe na bimwe usanga imenyekanisha mutungo bidakorwa, urumva ko ari ibibazo.”

Ikindi kigomba kurebwa cyane ni uburyo inzego z’abavunyi zajya zibazwa inshingano, kugira ngo barusheho kugirirwa icyizere, hagendewe ku buryo bafashamo abaturage gukemurirwa ibibazo, hubakwa imiyoborere myiza y’ibihugu, uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa, umuturage agahabwa ibyo yemererwa n’amategeko.

Madeleine Nirere uyobora AOMA hamwe na Florance Kajuju Umunyamabanga Mukuru w'uwo muryango
Madeleine Nirere uyobora AOMA hamwe na Florance Kajuju Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango

Aimee Laurantine Kanyana ni umuhuza w’Abarundi, avuga ko bafite inshingano zo gufasha Abarundi ndetse n’abanyamahanga baba mu Burundi, ariko kandi ngo nubwo urwego rwa bo rukora neza, haracyari imbogamizi bagihura na zo.

Ati “Biba bikenewe ko abanyagihugu bose batugeraho, ariko hari aho bamwe na bamwe baba bataramenya neza urwego, tukaba dukomeje ibikorwa byo kurumenyekanisha cyane, ku Barundi n’amanyamahanga bashaka kuzana ibikorwa byabo mu Burundi, igihe baje bakagira ikibazo bahura nacyo, bamenye ko duhari kugira ngo dushobore kubafasha kugera ku nzego z’Igihugu, no gushaka umuti w’ikibazo icyo ari cyo cyose bashobora kugira.”

Florence Kajuju ni umuvunyi mukuru muri Kenya akaba n’umunyamabanga Mukuru wa AOMA, avuga ko nk’abavunyi uyu munsi inshingano bafite ari ugusobanurira abaturage, inshingano n’akamaro by’abahuza kugira ngo bajye babiyambaza mu gihe cyose hari ibibazo by’amakimbirane.

Aimee Laurantine Kanyana umuhuza w'Abarundi (uwa kabiri uhereye ibumuso )
Aimee Laurantine Kanyana umuhuza w’Abarundi (uwa kabiri uhereye ibumuso )

Umuryango uhuza Inzego z’Abavunyi n’abahuza bo muri Afurika, wagiyeho muri 2001, hagamijwe guteza imbere no kongerera ubushobozi inzego z’abavunyi n’abahuza, gushimangira imiyoborere myiza muri Afurika by’umwihariko gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo, himakazwa ubutabera, uburenganzira bwa muntu, n’imibereho myiza muri Afurika, ukaba ugizwe n’abanyamuryango 47.

Inteko rusange ihuje Abavunyi bakuru baturutse ku mugabane wa Afurika
Inteko rusange ihuje Abavunyi bakuru baturutse ku mugabane wa Afurika
Florance Kajuju avuga ko inshingano bafite ari ugusobanurira abaturage
Florance Kajuju avuga ko inshingano bafite ari ugusobanurira abaturage
Umuryango uhuza Inzego z'Abavunyi n'abahuza bo muri Afurika ugizwe n'abanyamuryango 47
Umuryango uhuza Inzego z’Abavunyi n’abahuza bo muri Afurika ugizwe n’abanyamuryango 47
Minisitiri muri Purezidanse Judith Uwizeye ni we watangije iyi Nteko rusange ku mugaragaro
Minisitiri muri Purezidanse Judith Uwizeye ni we watangije iyi Nteko rusange ku mugaragaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka