Rwanda FDA irashishikariza inganda zikora zitarabona ibyangombwa kubishaka byihuse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirasaba abafite inganda zikora ibintu bitandukanye zikabishyira ku isoko, kwihutira kukigana bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubicuruza.

Byatangajwe na Ntirenganya Lazare, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cyatambutse tariki ya 26 Nyakanga 2022 kuri KT Radio.

Ntirenganya avuga ko ikigo Rwanda FDA cyatangiye gukora mu mwaka wa 2018, gikora ubugenzuzi gisanga mu gihugu hari inganda zari zisanzwe zikora zigera muri 876 zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye.

Nyuma yo kugenzura uburyo izo nganda zikora, basanze zimwe muri zo zitaruzuza ibyo zisabwa.

Murizo izigera muri 596 bamaze kwandikisha aho zikorera, naho abatanze ubusabe bwo kwandikirwa ibyo bakora ni inganda 1517.

Kuba uruganda rwakora ibinyobwa ndetse n’ibiribwa ariko bakaba batarandikishije ibyo bakora, Rwanda FDA ifata icyemezo cyo kurufunga bitewe n’uko rutubahirije ibisabwa.

Ntirenganya ati “Mu bugenzuzi dukora dusaba abantu kwihutira kwandikisha ibyo bakora bakuzuza ibyo tubasaba, aho babikorera ndetse niba byujuje ubuziranenge bakabona guhabwa icyemezo cyo kubijyana ku isoko (s-mark)”.

Avuga ko inganda zimaze iminsi zifungwa ari uko haba habaye igenzura bagasanga uburyo ibyo bintu bikorwa bitujuje ubuziranenge.

Hari n’igihe bahabwa amakuru n’abagura ibyo bintu byatunganyirijwe mu ruganda, bigatuma habaho kubikorera ubugenzunzi bagasanga uburyo bitunganywamo butujuje ubuziranenge, bikaba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyo kubifunga.

Habaho igikorwa cyo gupima ibyo bicuruzwa, Rwanda FDA yasanga icyo kintu kiri ku isoko kitujuje ubuziranenge bagahita bagihagarika.

Hari n’ibiribwa cyangwa imiti ishobora gutakaza ubuziranenge kubera uburyo bwo kubibikamo, urugero yatanze nka yawurute (yougurt) igihe ibikwa muri firigo umuriro wagenda ugasanga nta bundi buryo umucuruzi afite bwo kuyibikamo.

Uburyo bwo gutwara ibicuruzwa nabwo bwatuma bishobora kuhangirikira.

Ati “Ninayo mpamvu duhamagarira buri muntu wese ufite aho ahuriye n’ibinyobwa n’imiti n’ibiribwa kwitwararika no kubungabunga ubuziranenge”.

Kugira ngo ibikorerwa mu nganda bijye ku isoko, Ntirenganya avuga ko mbere y’uko inganda zitunganya ibiribwa n’imiti zagombye kwandikisha uruganda muri Rwanda FDA, hagakorwa ubusabe nyiri uruganda agasurwa hakarebwa icyo akora n’uburyo akoramo, ibikoresho ndetse n’abakozi babikora niba babifitiye ubushobozi. Hasuzumwa kandi icyo ikiribwa/ikinyobwa cyangwa imiti bikozemo, no kugaragaraza impagararizi (échantillon), yamara kwemerwa kigashyirwa ku isoko.

Ntirenganya yanasabye abaturage kujya batanga amakuru ajyanye n’aho bamenye abantu bacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, kugira ngo bihagarikwe bitarangiza ubuzima bw’abantu.

Yasabye abaturage kwirinda kugura ibicuruzwa bitariho itariki bizarangiriraho kuko biba bitizewe neza, aha naho umuturage yemerewe gutanga amakuru kuri icyo gicuruzwa kugira ngo bikurikiranwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka