Rwanda: 23% by’abagororerwa mu bigo ngororamuco barongera bagasubirayo

Abakora mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), n’abakora mu magororero y’igihe gito y’uturere n’umujyi wa Kigali, basoje umwiherero bari bamazemo iminsi itanu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.

Abakozi b'ibigo ngororamuco bibukijwe kurushaho kunoza ibyo bakora
Abakozi b’ibigo ngororamuco bibukijwe kurushaho kunoza ibyo bakora

Aba bakozi bose uko ari 176 bahuguwe ku bintu bitandukanye hagamijwe kubafasha kunoza akazi kabo no kwita ku bo bashinzwe uko bikwiye, cyane ko bakira abantu benshi kandi baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ingabire Assoumpta, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu
Ingabire Assoumpta, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

Mu muhango wo gusoza uwo mwiherero wabaye ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko izo ntore z’Indatezuka zasoje umwiherero nyuma y’uko zisoje itorero ry’igihugu muri Gashyantare 2022.

Ati “Aba bakozi bafite inshingano zikomeye, kuko babana n’abantu navuga ko batannye, bagiye mu mico mibi bagiye mu biyobyabwenge n’ibintu bidakwiye umwana w’umunyarwanda, kubagorora bisaba ko haba hari ubumenyi ufite bwisumbuye, iyo aba bakozi baje hano mu itorero tuba tugira ngo bongere bisuzume, barebe uko barushaho kunoza umurimo”.

Bamaze iminsi 5 bongererwa ubumenyi
Bamaze iminsi 5 bongererwa ubumenyi

Arongera ati “Aba bakozi baha serivise abantu bagoye, kubagorora mu buryo bukwiye, ibyo rero bisaba ko iyi kipe iba ari tayari. Iminsi itanu bamaze hano bahugurwa, bize byinshi bibafasha mu kazi, tukaba tubitezeho umusaruro wisumbuye ku wo basanzwe batanga, bakurikirana imibereho y’abagorowe mu mirenge yabo, kandi bakaba mu kazi bakarimo koko”.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba umubare w’abagororwa bakazongera kugarurwa ugeze kuri 23%, basanga ari umubare munini, umuti wabyo ukaba ushakirwa mu kongera ubumenyi bw’uburyo bagororwa, no gushishikariza ababyeyi n’umuryango nyarwanda kujya bakira abagorowe nk’abantu bahindutse, aho gukomeza kubabonera mu ndorerwamo y’abanyabyaha.

Bamwe mu bahuguwe baremeza ko umusaruro bakuye muri uwo mwiherero, ugiye kubafasha kurushaho kunoza inshingano zabo dore ko ngo basobanukiwe neza byinshi bagiye guhindura mu bigo ngororamuco bakoramo barushaho gutanga umusaruro.

Nirere Françoise, umukozi wa Transit Center y'Umujyi wa Kigali
Nirere Françoise, umukozi wa Transit Center y’Umujyi wa Kigali

Nirere Françoise ati “Tumaze iminsi itanu mu mahugurwa aho twaje gukarishya ubwenge, ubumenyi twari dutegereje twabubonye, akazi dukora karagoye, abo duha serivise baragoye, ariko twafashe ingamba zikomeye zo kunoza imikoranire, ntabwo tugiye kubagorora twenyine tugiye kwifashisha imiryango yabo mu kurushaho kumenya ibibazo by’uwo tugorora”.

Nkurunziza Victorien Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata ati “Uyu mwiherero twajemo wagize akamaro kandi ugiye gukemura byinshi, cyane ko mu gihe abakozi twese twahuye tukamenyana tukabwirana imbogamizi duhura na zo mu kazi, tunasangira ubunararibonye dukorera mu masibo, aho twicariye ibibazo turabisesengura dushaka ingamba zafatwa mu gufasha abo tugorora”.

Mufulukye Fred, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, avuga ko kuba abakozi bahuye bakisuzuma bakiga ku mikorere yabo, ari kimwe mu bigiye kuziba icyuho cyajyaga kiboneka mu kazi, cyane cyane bafata ingamba zo gukurikirana abava mu bigo ngororamuco, nyuma y’uko byakomeje kugaragara ko hari ubwo batereranwa bikabasubiza mu ngeso mbi, ari nayo mpamvu umubare w’abagororwa nyuma bakagaruka ugenda uba munini.

Uwo muyobozi yavuze ko bagiye kunoza imikoranire n’uturere, mu kurushaho kumenya amakuru y’uwagorowe, kandi ngo hagiye no kongerwa amasomo y’imyuga agenewe abasoje amahugurwa yabo mu bigo ngororamuco.

Yunzemo yibutsa abakozi ko basabwa kurangwa n’indangagaciro y’ubunyangamugayo, ukwihangana, ukwiyubaha no kwihesha agaciro, bimakaza n’indangagaciro yo gukunda igihugu.

Nyuma yo kwiga banyuzagamo bagacinya akadiho na morali nyinshi
Nyuma yo kwiga banyuzagamo bagacinya akadiho na morali nyinshi

Ni umwiherero bakoreye mu masibo atandatu ari yo isibo yo gukunda umwuga no kuwunoza, Ubunyarwanda, Ubwitange, Ubutwari, Abesamihigo n’icyerekezo.
Mu bigo bitatu bishinzwe igororamuco, bamaze kwakira 43,005 muri rusange, ariko ngo 23% barongera bakagaruka.

Mu bigo by’igororamuco by’igihe gito (Transit Centers), hamaze kunyuramo 402,862, abagera kuri 66% bakaba ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka