Rwamucyo Ernest yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UN

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro tariki 20 Ukwakira 2023, yemeje ko Rwamucyo Ernest aba Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri UN.

Amb. Rwamucyo Ernest
Amb. Rwamucyo Ernest

Agiye guhagararira u Rwanda muri UN asimbuye Ambasaderi Claver Gatete uherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya UN, ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Amb. Rwamucyo yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, ndetse aruhagarariye no mu bindi bihugu birimo Malaysia, Philippines na Thailand.

Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Marie Claire Mukasine, wari usanzwe ari Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Providence Umurungi.

Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishuri cyo kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD).

Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Consolée Kamarampaka, wagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbura Isabelle Kalingabo wagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ephrem Musonera yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere n’ubushakashatsi, mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyunga n’Ubumenyingiro.

Naho Jean Pierre Nkuranga we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Jean Claude Nzeyimana we yagizwe Umuyobozi ushinzwe amashuri y’ibanze n’ishami ry’ibizamini by’ubumenyingiro, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka