Rwamagana: Uwamennye inzoga kuri Gitifu yarafashwe

Umugabo wamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka, yarafashwe akaba ategereje gushyikirizwa urukiko.

Ubwo uyu muyobozi yamenwagaho inzoga ari mu kazi
Ubwo uyu muyobozi yamenwagaho inzoga ari mu kazi

Ku wa 24 Kamena 2021, ni bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha, Habineza Jean Claude, yakorewe urugomo amenwaho indobo y’urwangwa ari mu kazi.

Habineza yamenweho urwagwa ubwo yajyaga mu rugo rw’umwe mu baturage nyuma y’amakuru yari yahawe n’abaturage ko arimo gucuruza inzoga mu gihe byari bibujijwe kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Nyiri urugo yahise atoroka umugore aba ari we ufatwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, avuga ko ku wa 25 Kamena 2021, uwo mugabo yagarutse yishyikiriza ubuyobozi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB Musha.

Ati “Bakimara guhohotera gitifu, umugabo yahungiye mu Karere ka Gatsibo anyuze muri Muhazi ariko ku itariki 25 Kamena 2021 nimugoroba yahise agaruka, yishyikiriza ubuyobozi ubu arafunze ndetse n’umugore we ni uko”.

Uwo muryango ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta gihanwa n’ingingo ya 234 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe Umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka (5).

Kanda HANO usome inkuru yakozwe mbere ubwo iki kibazo cyavukaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubwo c uwo niwe bahemukiye kd nzi utubari nubu turi gukora ariko koko ba rubanda rugufi ntagihe tutaza hemukirwa kuko tutagira icyo kwigura ndetse nuwo nihoza akatunyweramo

Abusing yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Hahahahh iyi ni imwe mumpanuka zikomoka kukazi...

Luc yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Njye bijya bitangaza.kumvango umuyobozi runaka Gitifu wumurenge ngo yafashwe ni nzego zumutekano ngo yasagariye umuturage kandi atanajwe,ko umuntu yananiranye ibi bituma abaturage bamwe bigira indakoreka buriya iyo Gitifu amuzirika akamutwara ubu niwe uba ufunze bajye bagenzura abaturage bamwe si shyashya kandi iyo umuyobozi agize?akabazo bose bamuhuriraho kuko iyo uyobora,hali ibyo utabemerera bitemewe nkabo bajye bahanwa uko amategeko ateganya bageze naho gukubita abacamanza no kuvogera,inkiko *

lg yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka