Rwamagana: Umuhanda umaze hafi umwaka abawukoresha bisaba guhekwa ku mugongo

Abaturage bakoresha umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Rwamagana, bavuga ko wahagaritse ubuhahirane bwabo kuko wuzuyemo amazi ahitwa Cyaruhogo, ku buryo abadashoboye kunyura mu mazi batanga amafaranga yo kubaheka mu mugongo.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigaki Today ko bamaze igihe kinini batakamba ngo bakorerwe uwo muhanda, ariko amaso yaheze mu kirere.

Ati "Iby’uyu muhanda byaraturambiye, twaravuze twararushye akarere katubwira ko uzakorwa na RTDA, ariko nayo twarayibuze. Nibura bashyizemo ikiraro gusa umuhanda bakawureka ntakibazo twagenderana n’abaturanyi bacu."

Avuga ko abantu bafite gahunda zihutirwa bataribuzenguruke banyura mu mazi, naho abafite ubwoba bwo kwiyambutsa bagatanga amafaranga bakabaheka mu mugongo.

Agira ati "Ejobundi narahanyuze mfite moto, barampetse nishyura amafaranga 200 naho Moto banca 400, barayikorera ni uko ndambuka."

Utabasha kunyura muri ayo mazi arishyura bakamuheka
Utabasha kunyura muri ayo mazi arishyura bakamuheka

Avuga ko ikibabaje ari uko abihangiye umurimo wo guheka abantu ari urubyiruko rukiri ruto, akeka ko rwakabaye ruri ku mashuri.

Mu gutanga igisubizo ku muturage wari wanditse ku rukuta rwa Twitter atabaza, ubuyobozi bwa RTDA, ku gicamunsi cyo ku wa 24 Mata 2022, bwavuze ko bugiye gukemura iki kibazo umuhanda ukongera kuba nyabagendwa.

Ngo inyigo yamaze gukorwa hakaba harimo gushakishwa amafaranga yo kuwukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri uyu muhanda urakenewe pe!!!

Uwihanganye faustin yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka