Rwamagana: Ubworozi bw’inuma bwinjiza amafaranga kandi bugatanga ifumbire

Umworozi witwa Ngirumugenga Jean Marie Pierre utuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana avuga ko ubworozi bw’inuma bwatangiye kumwinjiriza amafaranga ndetse bukanamuha ifumbire.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 23 Gashyantare 2023 Ngirumugenga avuga ko ubworozi bw’inuma yabutangiye mu mwaka wa 2018 akuye igitekerezo i Dubai aho yari mu ruzinduko abona Abarabu bakunda Korora inuma.

Yaje kubona umuntu woroye inuma mu karere ka Gasabo ajya kumushakaho icyororo maze amugurira inuma 16. Yakomeje kuzitaho zigenda zororoka kuburyo ubu ageze ku numa 470, zifite agaciro kari hejuru gato ya miriyoni 1 n’ibihumbi 800’.

Ati “Icyo gihe natwaye inuma z’ingore 8 ntwara n’ingabo 8 kuko ubundi zigomba kororwa zombi zidahuje igitsina kugirango zizabone uko zororoka”.

Ngirumugenga avuga ko inuma yororoka 4 mu mwaka igatera amagi abiri mu gihembwe ni ukuvuga mu mezi 3, ikabyara abana babiri ikigore n’ikigabo, zamara gukura nazo zikabana nk’ikigore n’ikigabo zikororoka.

Ngirumugenga avuga ko amaze kugurisha abantu bagera kuri 20 inuma zo Korora, inuma imwe ayigurisha ibihumbi 4 ariko umuguzi bimusaba ko agura inuma y’ingabo n’ingore kunuma zose akishyurwa ibihumbi 8000.

Abaguzi b’inuma bakunda kuboneka mu gihe cy’impeshyi kuko ibihe by’imvura bikunze kuzibangamira.

Ubworozi bw’inuma Ngirumugenga avuga ko butagora cyane kuko zitoragura ibiba biri hafi aho byagiye bisigara ku biryo by’andi matungo yoroye.
Uburyo bwo kuzorora bisaba kuzubakira utuzu twazo buri numa y’ingabo n’ingore bigahabwa akazu kazo bibanamo.

Uretse kuba izi numa azigurisha zikaba zimaze kumwinjiriza ibihumbi 160, ngo zimuha n’ifumbire nubwo iba atari nyinshi nk’ikomoka kuyandi matungo yoroye, ariko uko ziba nyinshi ni ko igwira.

Si Ubu bworozi gusa Ngirumugenga akora kuko yoroye ingurube zigera ku 1800 ndetse n’inkoko akaba n’umuhinzi w’urutoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndasaba ko mwampuza na NGIRIMUGENGAJM Pierre
Wa cyanya
Wa kigarama
Wa Rwamagana
Woroye inuma,inkoko,ingurube ,uhinga urutoki.0783424163

Redemptus yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Ndasaba ko mwampuza na NGIRIMUGENGAJM Pierre
Wa cyanya
Wa kigarama
Wa Rwamagana
Woroye inuma,inkoko,ingurube ,uhinga urutoki.0783424163

Redemptus yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Muduhe numero ze natwe dushaka icyororo.
Ni byiza gutanga nimero kugirango abashaka kuzorora bamuvugishe.

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 25-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka