Rwamagana: SteelRwa yatanze amabati 700 azafasha mu gusakara inzu z’abatishoboye
Uruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi ruherereye mu Karere ka Rwamagana, tariki 04 Gicurasi 2022 rwageneye ako karere inkunga y’amabati 700 azafasha mu gusakara inzu z’abatishoboye.

Umuyobozi Mukuru (General Manager) wa SteelRwa, Sandeep Phadnis, yavuze ko ibi biri muri gahunda y’ibikorwa by’iterambere basanzwe bakora byo gufasha abatishoboye.
Yagize ati “Ibi tubikora mu rwego rwo guteza imbere sosiyete. Iki ni igikorwa cya kabiri dukoze muri uyu mwaka, ubushize twakoze nk’ibi, dushyikiriza inkunga ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA). Ubu rero twatekereje gutanga isakaro, ni igikorwa gito, ariko turizera ko imiryango 65 izabasha kuba mu nzu zisakaye.”
Sandeep Phadnis uyobora SteelRwa avuga ko ibi ari ibikorwa bazakomeza, aho buri mwaka bazajya baba bafite ibikorwa bateguye by’ubufasha, bakabitegura bafatanyije n’ubuyobozi buhagarariye inzego za Leta mu rwego rwo kumenya abakeneye ubufasha cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashimiye umufatanyabikorwa wako SteelRwa, nk’uko byagarutsweho na Hagenimana Jean Damascene, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere mu kwakira iyi nkunga.
Yagize ati “SteelRwa ni umufatanyabikorwa mwiza dufatanya mu bikorwa bitandukanye. Uyu munsi baduhaye amabati kugira ngo dufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”
Akarere ka Rwamagana kari gafite abaturage badafite aho kuba, bari baragerageje kuzamura inzu bafatanyije n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, zari zigeze igihe cyo gusakarwa. SteelRwa yemeye guha Akarere amabati kugira ngo bamwe muri abo baturage babashe gusakarirwa na bo bature heza.

Mu Karere ka Rwamagana muri uyu mwaka bari bafite imiryango 265 ikeneye kubakirwa inzu, kuzikinga no kuzisakara, kuri ubu hakaba hari hasigaye inzu 65, bamwe muri aba na bo bakaba bagiye gusakarirwa hifashishijwe iyi nkunga yatanzwe na SteelRwa.
Hagenimana ati “Ntabwo navuga ngo aya mabati arabasakarira bose, ariko haraza kuba havuyeho uruhare runini cyane ku buryo ahaza kuba hasigaye tuza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa ndetse n’uruhare rw’Akarere ku buryo na bo tuza kubasakarira.”

Hagenimana yashimiye ubuyobozi bwa SteelRwa kubera uruhare bugira mu gukemura ibibazo by’abaturage no kwesa imihigo y’Akarere. Ati “Turabizeza ko natwe aho bazadukenera tuzababa hafi, tugafatanya kugira ngo na bo ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere, kandi dufatanye kuzamura Akarere ka Rwamagana.”
Uruganda SteelRwa rutanze aya mabati nyuma y’uko tariki 20 Mata 2022 rwari rwasuye abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) bakorera mu Karere kamwe ka Rwamagana ndetse rukabashyikiriza inkunga ingana na Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ohereza igitekerezo
|
Izi industries zajya zireberaho bagafasha bahereye aho bakorera nko kwangaja abakozi kugura material,...