Rwamagana: Njyanama iragenzura uko abaturage bahabwa serivisi
Abajyanama bagize komisiyo y’Imibereho myiza muri Njyanama y’Akarere ka Rwamagana bari muri gahunda yo gusuzuma uko inzego z’ubuzima n’uburezi zitanga serivisi.
Uyoboye abajyanama bari muri iri suzuma, Rukundo Lhin Pierre, avuga ko iyi gahunda izabafasha kureba uko abaturage bahabwa serivisi neza aho bazikeneye muri Rwamagana, bahereye ku isuku iranga aho bakirirwa, ku nyubako bakirirwamo n’uko serivisi nyirizina zitangwa.
Ibi bizatuma abajyanama bagira ishusho nyayo y’ibikorwa neza, ibikwiye kongerwamo ingufu n’aho bakeneye gucyaha kuko abaturage babatumye kubabera muri Njyanama nk’uko Rukundo abisobanura.
Aba bajyanama baragenzura kandi uko abaturage bakirwa bakanahabwa serivisi ndetse n’imbogamizi zaba zibangamiye aho bitagenda neza.
Iyi gahunda yatangiye kuwa 16 uku kwezi, izasozwa kuwa 24 Gashyantare hamaze kugenzurwa amashuri, amavuriro, inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’inyubako za Leta zinyuranye zitanga serivisi ku baturage.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|