Rwamagana: Imiryango y’abarokotse Jenoside itagiraga aho kuba yahawe inzu

Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), washyikirije abakorokotse Jenoside batagiraga aho kuba inzu icumi zo guturamo mu Karere ka Rwamagana mu mudugudu wa Gatika, Akagari ka Musha, Umurenge wa Musha.

Imiryango 10 ni yo yahawe inzu
Imiryango 10 ni yo yahawe inzu

Iki gikorwa IBUKA yakoze cyiswe ‘Intango y’Ubudaheranwa’, kigamije gutuza imiryango itarabona aho kuba nyuma y’imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Umushinga Intango y’Ubudaheranwa, ugamije kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku kubafasha kubona amacumbi. Izi nzu zuzuye zatwaye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 100.

Ngendahimana Jean Bosco warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, akaba umwe mu bahawe inzu yo kubamo yashimye iki gikorwa avuga ko ubu bagiye kubaho batekanye na bagenzi be, kuko kutagira icumbi byatumaga bakomeza kubaho bumva badatekanye.

Ati “Ndishimye kuko mbonye aho kuba, nahoraga nigunze numva Leta yaranyibagiwe, ubu mbonye ko nshyigikiwe mu buzima bwacu”.

Ngendahimana Jean Bosco umwe mu bahawe inzu
Ngendahimana Jean Bosco umwe mu bahawe inzu

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philibert, avuga ko uwarokotse Jenoside yatakaje abantu n’ibintu akwiriye gushyigikirwa, kugira ngo akomeze kubaho neza.

Ati “Umuntu warokotse Jenoside icyo akeneye cyane kurusha ibindi ni ukumuba hafi, ni ukumuganiriza, ni ukumusura, ni ukuza kumubaza uko yaramutse nk’uko natwe twaje kubikora, ariko nanone tukagira amahirwe tukaza tutaje ubusa ahubwo tuje kubatera inkunga ibafasha gukomeza kubaho.”

Izi nzu zatashywe ku mugaragaro ku mugoroba tariki 24 Kamena, zubatswe ku nkunga ya sosiyete ikorana n’ibibuga by’indege, Menzies Aviation Services.

Igikorwa cyo gutaha uyu mudugudu cyahuriranye n’inama ngarukamwaka y’Abayobozi b’Amashami ya Menzies Aviation bo mu bice bya Aziya, Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya Mbere.

Ubwo izo nzu zatahwaga
Ubwo izo nzu zatahwaga
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka