Rwamagana: Imiryango y’abarokotse Jenoside itagiraga aho kuba yahawe inzu
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), washyikirije abakorokotse Jenoside batagiraga aho kuba inzu icumi zo guturamo mu Karere ka Rwamagana mu mudugudu wa Gatika, Akagari ka Musha, Umurenge wa Musha.

Iki gikorwa IBUKA yakoze cyiswe ‘Intango y’Ubudaheranwa’, kigamije gutuza imiryango itarabona aho kuba nyuma y’imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Umushinga Intango y’Ubudaheranwa, ugamije kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku kubafasha kubona amacumbi. Izi nzu zuzuye zatwaye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 100.
Ngendahimana Jean Bosco warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, akaba umwe mu bahawe inzu yo kubamo yashimye iki gikorwa avuga ko ubu bagiye kubaho batekanye na bagenzi be, kuko kutagira icumbi byatumaga bakomeza kubaho bumva badatekanye.
Ati “Ndishimye kuko mbonye aho kuba, nahoraga nigunze numva Leta yaranyibagiwe, ubu mbonye ko nshyigikiwe mu buzima bwacu”.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philibert, avuga ko uwarokotse Jenoside yatakaje abantu n’ibintu akwiriye gushyigikirwa, kugira ngo akomeze kubaho neza.
Ati “Umuntu warokotse Jenoside icyo akeneye cyane kurusha ibindi ni ukumuba hafi, ni ukumuganiriza, ni ukumusura, ni ukuza kumubaza uko yaramutse nk’uko natwe twaje kubikora, ariko nanone tukagira amahirwe tukaza tutaje ubusa ahubwo tuje kubatera inkunga ibafasha gukomeza kubaho.”
Izi nzu zatashywe ku mugaragaro ku mugoroba tariki 24 Kamena, zubatswe ku nkunga ya sosiyete ikorana n’ibibuga by’indege, Menzies Aviation Services.
Igikorwa cyo gutaha uyu mudugudu cyahuriranye n’inama ngarukamwaka y’Abayobozi b’Amashami ya Menzies Aviation bo mu bice bya Aziya, Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya Mbere.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|