Rwamagana: Imiryango 1000 yashyikirijwe imirasire y’izuba
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Umurenge wa Gahengeri Akarere ka Rwamagana, gufata neza ibikorwa remezo by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bashyikirijwe, kugira ngo badatatira igihango cyangwa bagakora ibinyuranye n’ibyo ubuyobozi bubifuriza.

Yabibasabye ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ubwo ingo 1,000 zashyikirizwaga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba binyuze muri gahunda ya CanaChallenge, ihuriwemo na RDB, Banki ya Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba.
Mu ijambo rye, Emmanuel K. Gasana yavuze ko gucanira abaturage biri mu murongo wo kugira ngo umuturage abone umutekano, buri Munyarwanda agire amahirwe angana n’aya mugenzi we.
Yagize ati “Muri wa murongo wo kugira ngo umuturage wese agire umutekano, Umunyarwanda wese agire amahirwe angana n’aya mugenzi we, reka twihe umurongo wo kugenderaho dushyigikire iki gikorwa kandi tuzanakurikirane n’umusaruro wacyo.”

Yasabye abaturage gufata neza ibikorwa begerejwe kugira ngo badatatira igihango cyangwa bagakora ibinyuranye n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu bubifuriza.
Ati “Ibi bikorwa mugomba kubifata neza kugira ngo mudatatira igihango cyangwa mugakora ibinyuranye n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu bubifuriza.”
Iyi gahunda ya CanaChallenge izageza ku baturage 10,000 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, cyane ahatagera umuriro usanzwe w’amashanyarazi mbere y’umwaka wa 2024, aho buri Munyarwanda wese azaba afite amashanyarazi mu nzu ye.
Ohereza igitekerezo
|