Rwamagana: Imirire mibi ngo iterwa n’ubukene n’imyumvire ikiri hasi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko ubukene n’imyumvire ikiri hasi ari byo bitera imirire mibi mu bana.

Byavuzwe na bamwe mu batuye mu Murenge wa Musha muri ako karere ku wa 11 Ukuboza 2015, ubwo hatangirizwaga gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana.

Mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi abana bahawe ifunguro rigizwe n'indyo yuzuye.
Mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi abana bahawe ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye.

Ku wa 05 Ukuboza 2015 ni bwo ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Ni nyuma y’uko ibarura rya kane ku mibereho y’ingo ryari rimaze kugaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu muri iyo ntara bafite ikibazo cy’imirire mibi, ubuyobozi bwayo bugasanga biteye ipfunwe ku ntara bamwe bafata nk’ikigega cy’igihugu mu biribwa.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Musha bavuze ko imirire mibi iterwa n’ubukene n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko imirire mibi mu bana iterwa n'ubukene abandi bakavuga ko ari imyumvire mike.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko imirire mibi mu bana iterwa n’ubukene abandi bakavuga ko ari imyumvire mike.

Musabyimana Donatile ati “Imirire mibi ikunze kugaragara mu babyeyi bakennye, guha umwana akanyama cyangwa agafi ugasanga bigoranye, ariko hari igihe biterwa n’imyumvire kuko hari n’abatita ku bana babo kandi batabuze ubushobozi.”

Nyirakanyana we avuga ko abaturage bafite ubukene kubera izuba risigaye ricana cyane rikangiza imyaka, bikagora bamwe kubona ibyo kwita ku mwana bihagije bigatuma agwingira.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe abana bafite ibibazo by’imirire mibi bahabwa ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye ndetse n’ababyeyi basobanurirwa uburyo bwo kuritegura.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, avuga ko ahanini imirire mibi iterwa n'imyumvire y'abaturage ikiri hasi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, avuga ko ahanini imirire mibi iterwa n’imyumvire y’abaturage ikiri hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Karim, avuga ko mu karere kose hagaragaye abana 124 bafite ibibazo by’imirire mibi ku buryo bukabije, abagera kuri 454 bakaba bagaragaraho ibimenyetso. Cyakora ntiyemeranya n’abavuga ko imirire mibi iterwa n’ubukene.

Ati “Akarima k’igikoni ntigakeneye ingengoy’imari ngo umuntu agakore, ibiryo twateguriye abana byiganjemo imboga dushobora guhinga ku karima k’igikoni n’ibishyimbo, byo ni ibiryo by’Umunyarwanda kuva kera.

Abafite ikibazo cy’ubukene dufite uko tubafasha muri gahunda zihariye ariko ikibazo nyamukuru ni imyumvire kuko hari imiryango ifite abana bafite ikibazo kandi ifite ubushobozi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka