Rwamagana: Icyuzi giherutse kugwamo umuntu agapfa kigiye gusibwa
Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, nibwo Kuramba yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Nyuma y’uko hatangiye ibikorwa byo gushakisha umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, wari waguye mu cyuzi, umurambo we waje kuboneka, ariko ubuyobozi busanga ari ngombwa ko gisibwa kuko hari n’abandi bakiguyemo bakahasiga ubuzima.
Ibi byabereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe, Umudugudu wa Marembo.
Ni umusore wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aho ngo yari yajyanye na mugenzi we kuhira umuceri, ariko akimara kugwamo, mugenzi we agerageza kumukurura biranga, ahita atabaza abo mu muryango we, bahageze batangira gushakisha ndetse bamenyesha inzego z’ubuyobozi ariko ntibamubona, ibikorwa bisubukurwa ku wa 13 Gashyantare 2024, aho bamubonye nyuma ya saa sita.
Undi mubyeyi na we uherutse kuhaburira umwana w’imyaka 25, yavuze ko bibabaje, basaba ubuyobozi kubakuriraho icyo cyuzi kuko ntacyo kibamariye usibye guhombya abahatuye, dore ko bavugaga ko hamaze kugwa abantu bagera kuri 4.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yatangaje ko bafashe ingamba zo gufunga iki cyuzi, kuko gikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ati “Aha hacukuwe n’umushoramari witwa Emmanuel, imashini, ni yo yacukuye ibumba bakoresha mu kubumba amatafari ariko nyuma yaho, hajemo amazi menshi. Nyuma y’uko tubonye ko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, inzego zitandukanye twakoze inama twemeza ko hagomba gusibwa”.
Aba baturage bari basabye ko bahabwa ubutabera burimo indishyi, nyuma yuko babuze abantu bagera kuri 4 ntihagire igikorwa.
Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, mu irimbi ryo ku Gitaraga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|