Rwamagana: FPR yaguriye abatuye Umudugudu wa Kamanga imifariso

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye Umudugudu wa Kamanga i Kigabiro muri Rwamagana bamaze kugurira ingo z’abakene 36 imifariso kandi biyemeje ko bazasoza uyu mwaka wa 2012 baratandukanye no kuryama ku misambi n’ibyatsi bita Nyakatsi yo ku buriri.

Kanyeshyamba Radjab uyobora uwo Mudugudu akaba n’Umuyoboke wa FPR yabwiye Kigali Today ko abanyamuryango ba FPR batekereje kugira igikorwa cyiza bakorera abaturanyi babo muri uwo Mudugudu, maze biyemeza ko bazafatanya kubagezaho imifariso yo kuryamaho bose.

Kubera ko abatuye uwo Mudugudu benshi bafite ubushobozi buke bw’amafaranga, biyemeje gusohoza icyo gikorwa mu byiciro, abayoboke ba FPR batangira kujya batanga amafaranga 300 buri cyumweru akabikwa hamwe, maze yagwira bakagura imifariso bari baremeranyijweho.

Bamwe mu bararaga kuri Nyakatsi yo mu buriri bahabwa imifariso mu Mudugudu wa Kamanga muri Rwamagana.
Bamwe mu bararaga kuri Nyakatsi yo mu buriri bahabwa imifariso mu Mudugudu wa Kamanga muri Rwamagana.

Ubu abatuye Kamanga 36 bamaze kubona imifariso kandi ngo 17 basigaye bazasoza umwaka nabo baragezweho.

Abatuye uyu mudugudu bavuze ko basanzwe babanye neza kandi bakaba bashyize imbere ubumwe n’Ubwiyunge nka politiki nziza ya FPR ndetse bakwiye no gusakaza mu bandi Banyarwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka