Rwamagana: Baretse guca inshuro nyuma yo gufashwa n’Umuryango ‘Better World Rwanda’

Abagore bayoboye ingo batishoboye bo mu Karere ka Rwamagana, batanze ubuhamya bavuga ko baretse guca inshuro, ubu bakaba batunze ingo zabo kubera ubuhinzi n’ubworozi busagurira amasoko, nyuma yo gufashwa n’umushinga wiswe KORA-WIGIRE.

Abayobozi muri Rwamagana, abo muri Better World-Rwanda n'aba KOICA, basura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi w'ababyeyi bibana
Abayobozi muri Rwamagana, abo muri Better World-Rwanda n’aba KOICA, basura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi w’ababyeyi bibana

Uyu mushinga wasojwe tariki 19 Ukuboza 2023, wiswe ‘Ultra Poor Graduation Project for Women Headed Households’ ukaba waratewe inkunga n’Ikigo cya Koreya gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Korean International Cooperation Agency/KOICA), washyizwe mu bikorwa n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘Better World Rwanda’.

Mukabutera Seraphine utuye mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yapfushije umugabo mu mwaka wa 1994 afite imyaka 34 y’ubukure, ahungana n’abana be batatu. Agarutse mu 1997 ngo yakomeje guca inshuro kugeza muri 2021, ubwo yahuraga n’abakozi ba Better World Rwanda ku Kagari ka Mwulire.

Babanje kumwigisha kuva mu bwigunge no kwigirira icyizere, bamushyira hamwe n’abandi bahuje ikibazo, batangira kwimenyereza kuzigama amafaranga make make mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bakagabana iyo umwaka urangiye.

Ababyeyi bibana bahuguye bagenzi babo bashimiwe
Ababyeyi bibana bahuguye bagenzi babo bashimiwe

Mukabutera avuga ko ubwo yamaraga kugabana bwa mbere (kurasa ku ntego) yaguze inkoko 20 zitera amagi arazorora, abasha kwisanira inzu.

Avuga kandi ko yabashije gutsindira isoko ryo guhinga (kwinaza) ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka mu Kagari atuyemo ka Mwulire abikesheje amahugurwa yahawe binyuze mu mushinga KORA-WIGIRE, ku buryo ubu ngo adashobora kubura nibura ibihumbi 60Frw buri kwezi abika kuri konti, avanyemo ibyabatunze muri uko kwezi.

Mukabutera agira ati "Ubu mperuka guca inshuro mu mwaka wa 2020 ntarajya muri KORA-WIGIRE"

Mugenzi we, NYIRAMANA Vestine, na we utuye mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Ntunga, avuga ko umugabo we yitabye Imana muri 2003, amusigira abana barindwi, bahise bimuka bava i Kigali aho bari bacumbitse bajya i Rwamagana.

Umusaruro w'ababyeyi bibana bo muri Munyiginya na Mwulire wabonewe amasoko
Umusaruro w’ababyeyi bibana bo muri Munyiginya na Mwulire wabonewe amasoko

Kuva icyo gihe ngo yatunzwe no guca inshuro kugeza muri 2021 ubwo yahuraga n’abakozi b’umushinga KORA-WIGIRE bamufasha nk’uko bafashije abandi kwigirira icyizere, kwizigamira, kwiga guhinga neza, guhabwa amatungo, gukodesherezwa imirima no kubona inyongeramusaruro.

Nyiramana avuga ko inzu yendaga gusenyuka ubu ari bwo yabonye ubushobozi bwo kuyihoma n’isima no gupavoma, atunze inka ebyiri ndetse akaba ari n’umuhinzi wabigize umwuga.

Umuhuzabikorwa wa Kora-Wigire, Kimenyi Antoine
Umuhuzabikorwa wa Kora-Wigire, Kimenyi Antoine

Umuhuzabikorwa w’Umushinga KORA-WIGIRE muri Better World Rwanda, Antoine KIMENYI, avuga ko ababyeyi 287 (81 bo mu Murenge wa Munyiginya na 206 bo mu Murenge wa Mwulire) bari abakene bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, ariko ubu ngo bashoboye kwikura mu bukene bukabije, binyuze mu gukomeza korora, guhinga neza no kwizigamira.

Kimenyi akomeza agira ati "Muri iki gihe cyose tumaranye kuva mu kwezi kwa Werurwe 2021, bashoboye kwizigamira amafaranga y’u Rwanda miliyoni 27, aho buri mwaka bahura bakagabana amafaranga bizigamiye hamwe n’inyungu."

Umuryango Better World Rwanda wemeza ko abo babyeyi bafite ubushobozi bwo guhinga no korora bakitunga bakanasagurira amasoko, aho wanabubakiye amasoko abiri bazajya bacururizamo umusaruro w’ibyo bejeje. Isoko rimwe riherereye mu Murenge wa Munyiginya, irindi mu Murenge wa Mwulire.

Mbere y’uko KORA-WIGIRE itangira, ngo bakoze isuzuma mbanzirizamushinga (baseline survey), ndetse banakora iriwusoza(endline survey) kugira ngo bamenye impinduka zabaye ku bagenerwabikorwa bari bafite.

Umushinga ugitangira, 57% by’abagenerwabikorwa ngo ni bo bari bafite imitungo ibyara umusaruro nk’amatungo cyangwa imirima, ariko ubu bageze kuri 98% mu bafite imitungo ibyara umusaruro(productive assets) nibura ibiri (Productive assets).

Isuzuma risoza kandi ngo ryasanze abagenerwabikorwa bose babasha kubona umusaruro uvuye ku byo bakora cyane cyane ubuhinzi, mu gihe mu isuzuma mbanzirizamushinga ababonaga umusaruro batarengaga 43%.

Umuyobozi wa Better World Rwanda, Kim Jeong Ryeol
Umuyobozi wa Better World Rwanda, Kim Jeong Ryeol

Umuyobozi wa Better World Rwanda, Kim Jeong Ryeol, avuga ko uretse abagenerwabikorwa bafashijwe, hari n’impinduka zijyanye n’iterambere zigaragara mu duce batuyemo.

Umuyobozi waje ahagarariye KOICA mu Rwanda, Yoo Jeehyun, avuga ko nubwo umushinga wo guteza imbere ababyeyi bibana muri Munyiginya na Mwulire urangiye, ubufatanye mu bundi buryo buzakomeza mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi uhagarariye KOICA mu Rwanda, Yoo Jeehyun
Umuyobozi uhagarariye KOICA mu Rwanda, Yoo Jeehyun

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Hagenimana Jean Damascène, yizeza ababyeyi bafashijwe na KOICA ko Akarere kazabashyigikira mu kongera umusaruro kugira ngo ubashe kugurishwa no hanze ya Rwamagana.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Hagenimana Jean Damascène
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Hagenimana Jean Damascène
Borora amatungo magufi n'amaremare
Borora amatungo magufi n’amaremare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka