Rwamagana: Bahangayikishijwe n’umuturage urwaye gutwika no kubangiriza imitungo

Abatuye mu midugudu ya Gatare na Mubuga mu Kagari ka Rweru, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuze umutekano kubera uwitwa Hakizimana Jean de Dieu urwaye gutwika no kubangiriza imitungo.

Aho abonye ibyatsi cyangwa ibikenyeri bisasiye urutoki aratwika
Aho abonye ibyatsi cyangwa ibikenyeri bisasiye urutoki aratwika

Bavuga ko ikibazo cya Hakizimana witwa Hakiza, cyabateye urujijo kuko ngo hari igihe aba ari muzima, ariko hashira akanya agahaguruka ajya gutwika ibyo abonye byose, harimo n’isaso yo mu mirima, cyangwa agatangira kubatemera imyaka no gusenya inzu.

Abaturanyi ba Hakiza w’imyaka 35, akaba atuye mu Mudugudu wa Gatare, bavuga ko yirukanye umugore we n’abana bitewe no gufata ibiyobyabwenge (kunywa urumogi), bagakeka ko ari byo bimutera kubatwikira no kubangiriza imitungo.

Hakizimana ngo amaze kwangiriza cyane cyane uwitwa Mahirane Alphonse watemewe urutoki, inkwi n’ibiti bya avoka, ndetse akaba yaramenesheje uwo muryango nyuma y’uko yuriye ku nzu ya Mahirane n’umuhoro, agatobagura amabati, agakuraho n’inzugi zayo.

Umuturage w’i Mubuga waganiriye na Kigali Today agira ati "Hakiza avuga ko kwa Mahirane bamuroze yagiye kubiba (kwiba), nyamara iyo umurebye ubona ari muzima kuko ajyana ibitoki mu isoko, akajyanayo n’ihene ku igare, uwo muntu wavuga ko yarozwe!"

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gatare (uwo Hakizimana atuyemo), Joseph Ntirenganya, yemeza ko uwo muturage yabajujubije ariko ko nta biyobyabwenge baramufatana.

Ntirenganya avuga ko bagitegereje icyo ubuyobozi bwakora kugira ngo Hakiza areke kwangiriza abaturage, kuko ngo uretse kumujyana kwa muganga bamugezayo agahita agaruka atavuwe, ngo nta kindi cyakozwe.

Ntirenganya agira ati "Umuntu bigaragara ko amaze kwibasira cyane ni umugabo witwa Mahirane Alphonse, kuko yamutwikiye inkwi ngo zari zihagaze mu bihumbi 100Frw yari yaranguye, zari zirunze ari nyinshi cyane, akura inzugi ku nzu arazitwika, amutemagurira amabati aramumenesha".

Ati "Aho asanze ibikenyeri aratwika, yabona ibyatsi agatwika, ibintu bye ni ugutwika cyane cyane ni byo bimubamo, umuntu umugezeho wese akamubuza gukora ibikorwa bibi ahita amwibasira, urumva umuntu yavuga ko ari buze kukugirira nabi ukagenda ukaryama ugatuza!"

Ntirenganya avuga ko Hakiza amaze gutwika no kwangiza imitungo ya benshi harimo no guhinga ahuza imirima y’abaturage, bigera n’ubwo Polisi yaje imwambika amapingu, imujyana kwa muganga ariko ngo yahise agaruka.

Arahinga agahuza imirima y'abaturage bigateza abaturage
Arahinga agahuza imirima y’abaturage bigateza abaturage

Abaturage bo muri iyo midugudu ya Gatare na Mubuga bavuga ko bahangayikishijwe n’uko Polisi idafata Hakiza, bitewe n’uko ngo idashobora gufunga umuntu kwa muganga bataremeza niba nta burwayi bwo mu mutwe afite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yizeza ko agiye gukurikirana akamenya neza iby’ikibazo cya Hakizimana, Akarere kakaba ngo kafatanya n’umuryango we(iwabo) kumuvuza.

Mbonyumuvunyi avuga ko Hakizimana najyanwa kwa muganga azataha amaze gukira, kandi akazahavanwa n’umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka