Rwamagana: Akarere karavuga ko abakozi bako bashya bari mu byatumye gasubira inyuma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko impamvu Akarere kasubiye inyuma mu myaka ibiri ugereranyije n’imyaka itanu ishize byatewe n’abakozi bashya kakiriye bagatangira imirimo batarinjizwa neza mu nshingano.

Inyubako ikoreramo Akarere ka Rwamagana n'Intara y'Iburasirazuba
Inyubako ikoreramo Akarere ka Rwamagana n’Intara y’Iburasirazuba

Babitangaje ubwo bitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta (PAC), aho basobanuye ko abo bakozi bashya bari mu byatumye Akarere gasubira inyuma kuko bakoze amakosa atari asanzwe agaragara.

Ku ikubitiro Komisiyo ya PAC yifuje ko ubuyobozi bw’Akarere busobanura impamvu bwateye intambwe isubira inyuma kugeza ubwo kitaba PAC kandi karagiriwe inama n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yahise avuga ko abo bakozi bashya batahise binjizwa mu nshingano zabo ariko ntasobanura neza impamvu abo bakozi bamaze igihe kirenga umwaka batarinjizwa mu nshingano.

Agira ati “Kwinjira mu kazi barinjiye ariko mu mikoreshereze y’amafaranga ntibari babihuguriwe neza, uko akoreshwa, uko asohorwa uko akorerwa raporo, ni aho tutari twarabahuguye, ariko twarabikemuye turashaka kongera tugatera intambwe ijya imbere nk’uko byahoze”.

Ni igisubizo kitanyuze Perezida wa PAC kuko umuyobozi wayo Muhakwa Valens, yagaragarije Akarere ko kutinjiza neza abakozi mu nshingano bakarenga bagakora amakosa bikwiye n’ubundi kubazwa abayobozi b’Akarere, kandi ngo ntibikwiye kwirengagizwa ko amakosa agaragara mu bice byose mu buyobozi bw’Akarere bityo ko abo bakozi atari bo bakwiye kwitakanwa gusa.

Hon. Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yagize ati, “N’ahandi mu bindi bice hagaragaramo amakosa, kuki muvuga ngo abo bakozi bashya ni bo bazanye amakosa kuki mwirukanye abakora neza mukazana abakora nabi?”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, avuga ko Akarere kagaragayemo amakosa yatumye gasubira inyuma kuko mu myaka itanu ari ubwo kitabye PAC akavuga ko Akarere kakiriye abakozi 29 bashya, bagakora nabi ariko nyuma bahabwa amahugurwa ubu ibintu bikaba biri gusubira mu buryo.

Kakoza avuga ko hari amakosa bemera yagaragaye ariko hari n’ayo Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta agaragaza nko muri VUP bisa nk’ibyananiranye gukemura, urugero nko mu baturage bahawe inguzanyo ntibabashe kuzishyura kuko bakennye cyane no kuba hari abazikoresheje nabi, hari kandi abakoze amatsinda ya baringa, amafaranga akaba yaraburiwe irengero, abakozi b’Akarere babifatiwemo bakaba ngo barahanwe.

Kuri iyi ngingo ariko PAC igaragaza ko kubahana gusa mu by’ubutabera bidahagije ko n’ayo mafaranga akwiye kugaruzwa kandi ubuyobozi bufite mu nshingano gukurikirana uko agaruzwa.

Naho ku bijyanye no gukererwa kwishyura abakoze muri VUP no gushumbusha abahawe amatungo agapfa, ubuyobozi bw’Akarere bwisobanuye ko bwamaze gushumbusha abahawe inka hasigaye gushumbusha abahawe amatungo magufi kandi bukanoza uburyo bwo kwishyurira igihe abakoze muri VUP.

Akarere ka Rwamagana gasa nk’akagaragaje ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yigiza nkana ku muhanda wa Muhazi

Ku kijyanye n’umuhanda wa Muhazi wa Miliyoni hafi 100FRW wakozwe ukakirwa ugahita wangirika ku buryo ugera n’aho utaba nyabagendwa, ubuyobozi bw’Akarere bwasobanuye ko bwatanze isoko maze ku biraro hagashyirwaho ibiti, abaturage bagahindukira bakabyiba bajya kubicana.

Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko hitabazwa ibiti bidashobotse ari na byo byagaragaye ko nta modoka yabinyuraho kuko byahita bivunika, ariko PAC ntiyanyurwa n’ibyo bisobanuro ugereranyije n’uburyo ubuyobozi bw’Akarere bwisobanuye bugaragaza ko ibyagaragajwe ko umuhanda utari nyabagendwa bisa nk’ibinyoma.

PAC yagaragaje ko atari byiza gushaka guhunga amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuko aba ajya inama atagamije gusenya, bityo ko ibyakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana ahunga amakosa yagaragaye ari amakosa akomeye.

Bavuga ko amafoto yafashwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta agashyirwa muri raporo ye, agaragaza ko umuhanda utari nyabagendwa nyamara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere agashimangira ko uwo muhanda nta kibazo ufite.

Naho ku bijyanye no kudashumbusha abaturage bapfushije amatungo magufi, no gukererwa kwishyura amafaranga yo kugaburira abanyeshuri no gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagaragaje ko byakosowe kuko kandi ubwo abadepite bazaba bagiye kubisuzuma nyuma yo kubazwa bazasanga bimeze neza.

Komisiyo ya PAC igaragaza ko abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bitega ubugenzuzi buzakorwa nyuma yo kwisobanura kuri Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, ko nibyongera kugaragara ko abayobozi babeshye bazabibazwa.

Abakozi b’Akarere ntibagerera igihe ku kazi bakabeshyera icyuma bakoramo

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko abakozi b’Akarere ka Rwamagana batagerera igihe ku kazi kandi bagahemberwa amasaha yose y’akazi, ibyo bikagaragazwa n’amapaji yasohowe ku mpapuro agaragagaza amakuru y’abakozi mu gukora mu cyuma cy’ikoranabuhanga gitanga amakuru yo kugera ku kazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko impamvu hari bamwe mu bakozi bigaragara ko batinda kugera ku kazi byatewe n’uko icyuma bakoramo cyatanze amakuru nabi kubera ko cyapfuye.

Kuri iyi ngingo, Komisiyo ya PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro kuko usanga hari abakozi bamwe bagiye bagera ku kazi mu masaha ya saa moya, saa mbili na saa tatu, hakibazwa ukuntu icyo cyuma cyatanze amakuru atari yo kuko ntaho bigaragara ko nibura cyahuje amasaha abakozi bagereye ku kazi.

Uboyobozi bw’Akarere bugaragaza ko bwashyizeho igitabo abakozi basinyamo nyuma y’uko bigaragaye ko icyuma bakoreshaga cyabatengushye, ariko ntibyanyura PAC, basaba ko igihe bazazira kugenzura ntibigaragare neza na byo bizabazwa abayobozi.

Muri rusange, komisiyo ya PAC yagaragaje ko Akarere ka Rwamagana kagize intege nke mu gutanga raporo zihujwe mu bice bitandukanye, kudakorana neza n’inzego z’ubugenzuzi, kubeshya, uburangare bw’abakozi n’amakosa ku gukurikirana imikorere y’abakozi by’umwihariko mu mikoreshereze y’imari, no kudakurikiza inama z’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muzabaze mu gukora Explopriation y’ahanyuze Kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana mwumve icyo ruswa ikora kandi Abayobozibabizi, aho umuhanda ufata ku gipangu cy’umuntu nta n’inzu yatwawe, bakamwishyura Miliyoni zirenga 10?

Murenzi yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ariko Rwamagana waragowe kweli! ubundi se wakoresha ikimenyane na ruswa mu itangwa ry’akazi ukazana abameze bate? muzabaze uko abitwa ba Antoine binjiye mu kazi, ubu akaba ariwe usigaye wirirwa akinira mu mpapuro z’amanota y’abarimu bakoze ibizami, ubahaye ruswa bakazana impapuro nshya bakazisimbuza izo bari bakoreyeho kugirango babe aba mbere.

Nk’ubu abarimu basabye akazi wasobanura uburyo kugeza uyu munsi na shortlisting itarakorwa, ahubwo baba babitinza ngo babimanike bucya bakora, bityo abenshi babimenye examen yarangiye biborohere mu manyanga yabo.

ubu imyanya ya Executive Secreataries b’Imirenge itangwa uko bishakiye. uwari ES W’Akagari ka Nyarusange wari bene wabo na Vice Mayor Regis ubu ntamaze igihe yarajyanywe kuyobora umurenge wa Karenge, Ese ni uko ariwe wakoraga neza mu Tugari?Ese nta bakora neza mu Tugari banahembwa kuba barabaye indashyikirwa ariko bikarangirira aho, bakirirwa bazamura bene wabo.

rwose Icyenewabo,Ikimenyane na Ruswa byishe aka Karere kandi inzego zose zirebera

umwali yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ariko se ubu amaherezo azaba ayahe?Rwamagana uranze ubaye icwende. Mugere mu itangwa ry’Akazi, Inteko iherutse kubatumiza ibabaza uburyo uwitwa Umutangana Olivier yahawe umwanya wa Director of Social, muti ni amakosa ya Ralga bati mujye kubikosora, none nubu niwe ugikora ako kazi.

Ariko se nka MAYOR utumva ibyo asabwa ateye ate? kuza ukiyerurutssa ukandikira Olivier ibaruwa ya baringa uvuga ko umushyize mu wundi mwanya ujyanye nibyo yize, ariko muri pratique agakomeza akawugumamo uba uhimye nde?

KAYONGA yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Rwamagana yo irihariye. Umutungo wa Leta wagirango ntibazi ko hari amategeko agenga uko ukoreshwa.

Ubu noneho uwo Gitifu Kakooza yimuye uwari Secreatary we amujyana mu butaka, amusimbuza umwana wumustagiaire urangije secondaire kandi ni umwanya ukorwaho numuntu wabyigiye ubifitiye impamyabushobozi.

Kubera ayo makosa, ubu kugirango amuhembe amusinyira ko yagiye mu butumwa bw’akazi (missions) zihwanye n’umushahara we. ariko nuwaba ari igicucu we ntanareba, wibaze uburyo ubwo abandi twari muri gahunday ya Gumamurugo, uzasobanura uburyo umwana wumustagiaire ariwe wirirwaga ajya mu kazi akishyurwa mission zingana gutyo.

Nyamara iki gihugu muragisahura nkaho wagirango ingaruka zibyo mukora twese ntizizatugeraho! ’

ishimwe yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

ubundi se ,aka karere ka Rwamagana usibye gutekenika ibintu bizima bafite ni ibihe? uretse amatiku uriya V/M ASOC yirirwamo , agacanga ubuyobozi nabwo bukamwemwerera amafuti ye agashyirwa mubikorwa. Nshimiye ubu bugenzuzi ko hari amakosa bwabonye, ariko nkekako bwagaragaje make ugereranyije ayo akarere gakora, ngirango hari ibyo babahisha. turabashimiye muzasubireyo murebe uburyo bashyira imyanya ku isoko, murebe n’uburyo bashyiramo abakozi

king yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka