Rwamagana: Abatuye Umurenge wa Muyumbu bijejwe umutekano nyuma yo kwibasirwa n’abajura

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko guturana n’Umujyi byongera ibikorwa by’ubujura mu Karere ka Rwamagana, by’umwihariko imirenge bihana imbibe, ariko inzego zitandukanye zikaba zabijeje umutekano na bo babigizemo uruhare.

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’abagize inama y’umutekano itaguye basuraga abaturage b’Umurenge wa Muyumbu hagamijwe kubahumuriza kubera ibikorwa by’ubujura biwugarije.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Murenge wa Muyumbu inzego z’umutekano zataye muri yombi abajuru batanu, umwe muri bo araraswa kubera kuzirwanya.

Abaturage ba Muyumbu bavuga ko imitima yabo itari mu gitereko, kubera ubujura bukorwa amanywa n’ijoro bubugarije.

Mukabonera Vestine avuga ko yarwanye n’abajura bashaka kumwambura igikapu na telefoni byose barabimujyana, kuri we ngo ahora yumva adatuje kuko igihe icyo ari cyo cyose yakongera guhura nabo.

Major General Mubarakh Muganga
Major General Mubarakh Muganga

Rukundo Jean Pierre avuga ko yatewe ubumuga n’umujura waje kumwiba, akifuza ko hakorwa ibishoboka bakababakiza.

Ati “Nagiye kumva numva umujura arankebye ku buryo ubu yanteye ubumuga budakira. Ikibazo kindi dufite ni uko usiga igitoki ugasanga bagitwaye, mwaryama mugasanga inzu bayitoboye”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Major General Mubarakh Muganga, bizeje abaturage ba Muyumbu umutekano ariko nabo basabwa gutanga amakuru kugira ngo abajura bafatwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kuba ubujura bwiganje mu murenge wa Muyumbu ahanini biterwa n’imiterere yawo kuko uhana imbibi n’Umujyi wa Kigali kuko bavayo bakaza gufatanya n’abakomoka ku Muyumbu.

Yagize ati “Aka gace ka Muyumbu karimo udutsiko tw’abajura bitewe n’imiterere yako, abenshi baturuka mu Mujyi wa Kigali bagafatanya n’abaha ku Muyumbu, icyo dusaba abaturage ni ugatanga amakuru, inzego z’umutekano nazo zigakora akazi kazo”.

Mayor Mbonyumuvunyi Radjab
Mayor Mbonyumuvunyi Radjab

Mbonyumuvunyi yabwiye abaturage ko bakwiye kujya batanga amakuru, cyane ko n’abatawe muri yombi ari ukubera amakuru batanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka