Rwamagana: Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi

Abaturage b’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana bavuga ko umuyobozi ari umuntu ugomba kubahwa atagomba kurengerwa ngo asuzugurwe, ari yo mpamvu basabira ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi bakamumenaho inzoga.

Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi
Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi

Babitangaje ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana basuraga abaturage b’Akagari ka Musha, hagamijwe kuganira na bo ku myitwarire ikwiye kuranga umuturage ndetse no kubakangurira kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni uruzinduko ruje nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha, Habineza Jean Claude akorewe urugomo akamenwaho indobo y’urwangwa ari mu kazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko urwo ruzinduko ruje kuko byagaragaye ko hari abaturage bihisha bagahindura ingo utubari, bikagira ingaruka mbi zirimo n’urugomo, kugera n’aho bahohotera umuyobozi uri mu nshingano ze.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Rutaro Herbert, yasabye abaturage kugeza ubutumwa ku bandi ko kizira kikanizirizwa guhohotera umuyobozi ndetse haba hari n’ikibazo bafite bakigaragaza.

Yagize ati “Mutange amakuru niba hari ibitagenda, umuyobozi uri mu kazi ntakwiye kurenganywa, ariko kandi umuturage warenganyijwe ntafite uburenganzira bwo kwihanira ahubwo yiyambaza inzego.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Agashuhe, Musabyeyezu Petronile wari unahari igihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kabo yamenywagaho inzoga, yavuze ko ubwo bageraga mu rugo rw’uyu muryango wahohoteye umuyobozi wabo, uyu muryango wagaragaje kwigomeka ugaragaza ko uri mu kuri mu gihe abarimo kunywa inzoga bo bahisemo kwiruka bagahunga.

Yagize ati “Twarahageze abanywaga kuko bari mu makosa bariruka gusa ba nyiri urugo bakomeza kugaragaza ko bari mu kuri bigera aho umudamu avuga ngo amazi arahenda ahita adaha inzoga mu ipipa (Ingunguru) ayimena ku muyobozi.”

Yakomeje agira ati “N’igihe ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano zahageraga uywo mudamu yakomeje kuvuga ngo aho njya ndahazi n’ubundi nsanzwe mfungwa ngafungurwa.”

Umuturage witwa Hitamungu Paul w’imyaka 73 yavuze ko kuva na cyera na kare ntaho byabaye umuturage kurengera ubuyobozi. Avuga ko ubuyobozi bwubahwa agasaba ko ababusuzuguye babihanirwa by’intangarugero.

Ati “Kuva kera nabaho, ntaho byabaye abaturage kurengera ubuyobozi, ubuyobozi burubahwa, abayobozi barubahwa, rwose jye nasabaga ko abasuzuguye ubuyobozi babihanirwa by’intangarugero.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yibukije abaturage ko Igihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko kandi ko bagomba kuyubahiriza yose uko yakabaye.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana

Yabasabye by’umwihariko kubahiriza amabwiriza, umurongo wa politiki uko wakabaye no kubahiriza indangagaciro uko zakabaye.

Yibukije ko icyabazanye ari uko bubahutse inzego zashyizweho no kubibutsa ko bateshutse ku nshingano bakigomeka kuri gahunda za Leta bagasagarira ubuyobozi. Yanabasabye ubufatanye mu kuzamura imyumvire y’Abaturage muri gahunda za Leta.

Ati “Uyu munsi turi mu rugamba rwo kurwanya ubukene no gukomeza kwihutisha iterambere. Turasaba buri muturage kugira imyumvire yo hejuru muri politiki za Leta zimuteza imbere. Turabibutsa ko abigomeka ku buyobozi, abatubahiriza amategeko nta mwanya bafite mu gihugu cyacu.”

Guverineri Gasana yibukije abaturage ko baje nk’ubuyobozi kugira ngo bongere kwibukiranya amahitamo y’Abanyarwanda ari zo ndangagaciro z’Abanyarwanda zirimo ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda umurimo n’ibindi.

Yasabye kandi ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, haba abagore, abagabo, urubyiruko, abanyamadini ndetse n’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka