Rwamagana: Abantu batatu bagwiriwe n’itaka barapfa
Abantu batandatu bakoraga ubucukuzi bwa Gasegereti mu kirombe giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Bwiza mu Mudugudu wa Rutaka, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 werurwe 2024, bagwiriwe n’itaka ryari ryacukuwe muri icyo kirombe batatu bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangarije Kigali Todaya ko aba bantu bagwiriwe n’itaka ryari ryaracukuwe mu kirombe rishyirwa ku ruhande, hanyuma barikandagiyeho rihita ribagwa hejuru.
Ati “Bari basanzwe ari abakozi b’iyi kampani, bari bagiye no mu kazi gucukura bakandagira ku itaka ryarunzwe ku ruhande, ariko ikigaragara ni uko ritari rikomeye ryahise ribagwa hejuru”.
SP Twizeyimana avuga ko uko ari batandatu bahise bavanwamo bajyanwa kwa muganga, babiri bapfuye bageze ku bitaro bya Rwamagana undi umwe agwa ku kigo nderabuzima cya Munyaga. Abandi batatu na bo bararembye ariko barimo baritabwaho n’abaganga ku bitaro bya Rwamagana.
SP Twizeyimana avuga ko imirambo y’abahitanywe n’itaka ryo kuri iki kirombe yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana, ariko inzego z’umutekano zikomeza gukora iperereza kuri iki kibazo.
SP Twizeyimana agira inama abantu bafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, ko bakwiye kwirinda uburangare kuko bikurura impanuka ku babikoramo, ndetse bigateza impfu za hato na hato.
Ikindi ni ukwirinda ubucukuzi bwangiza ibidukikije, kandi hakitabwa cyane ku kugenzura niba aho bacukura hatateza impanuka ku buzima bw’abahakora.

Ohereza igitekerezo
|
NTIBYUMVIKANA UKUNTU UMUNTU YAKANDAGIRA KU ITAKA RIKAMUGWIRA. NIMUVUGE ICYABAYE NYACYO. WENDA AHO RYARI RIRI HATENGUTSE MAZE RITWIKIRA ABANTU BARI MU CYOBO?