Rwamagana: Abafite ibibanza mu cyanya cy’inganda basabwe kwirinda kubigurisha

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yasabye abafite ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana, kwirinda kubigurisha abandi ahubwo babisubiza Leta ikabiha abandi babikeneye, mu gihe bo badashoboye kubikoresha.

Abafite ibibanza mu cyanya cy'inganda basabwe kwirinda kubigurisha
Abafite ibibanza mu cyanya cy’inganda basabwe kwirinda kubigurisha

Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, mu nama yamuhuje n’abashoramari bafite inganda mu cyanya cyazo cya Rwamagana, Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Imirenge ya Munyiginya na Mwurire iki cyanya giherereyemo.

Iyi nama ikaba yari igamije kuganira ku iterambere ry’inganda, no kurebera hamwe uburyo icyanya cy’inganda cya Rwamagana cyarushaho gukoreshwa neza no kubyazwa umusaruro mu buryo burambye.

Icyanya cy’inganda cya Rwamagana kiri ku buso bwa hegitari hafi 80, kikaba kimaze kubakwamo inganda 13 zikora, ndetse n’izindi 12 zitaruzura.

Minisitiri Ngabitsinze yasabye abashoramari kurushaho gukora ibicuruzwa byiza kugira ngo barusheho guhangana n’amasoko yo mu Gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yabasabye kandi kubaka inganda mu buryo bukurikije amategeko birinda icyateza impanuka, gukora bujuje ibyangombwa byose bisabwa, guharanira gukora ibyujuje ubuziranenge no gukoresha abakozi bigiye ibikorerwa mu nganda zabo, no guha abakozi babo amasezerano y’akazi nk’uko amategeko agenga umurimo abiteganya.

By’umwihariko yabasabye kwirinda amakosa ajya agaragara, aho Leta iba yarabahaye aho bubaka inganda ku giciro kiri hasi, hagashyirwamo ibikorwa remezo bibafasha gukora neza, nyamara nyuma bakahagurisha abandi ku giciro gihanitse mu buryo butazwi.

Ati “Urebye Rwamagana aho igana n’ukuntu yegereye Kigali, dufite abantu benshi bashakamo ubutaka, ugasanga ababufashe ku mafaranga makeya barashaka kububaha ku mafaranga menshi kandi bitemewe. Iyo bukunaniye wowe ubwawe, ubusubiza Leta, ikagusubiza ayawe wayihaye makeya hanyuma ikabugenera undi ugiye gukora igikorwa cyahateganyirijwe.”

Twagirayezu Emile wari uhagarariye Kompanyi Agashinguracumu Ltd, itunganya umusaruro ukomoka ku rutoki, avuga ko muri iyi minsi bafite ikibazo cy’isoko kubera itegeko ryasohotse muri Kamena 2023, riteganya umusoro ku binyobwa by’inzagwa aho basabwe kongeraho 30% ku wari usanzwe.

Avuga ko ibi byabateje ikibazo kubera guhurira ku isoko n’abatarubahirije iryo tegeko, kuko ibiciro byabo biri hejuru.

Yagize ati “Kubera ko twebwe twashyizeho wa musoro, ugasanga ibicuruzwa byacu ibiciro byabyo biri hejuru cyane, iza ba bandi ziri hasi. Imikorere yacu yagiye hasi cyane kandi twese twakabaye turi muri uwo murongo.”

Minisitiri Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze (ibumoso) na Meya Mbonyumuvunyi Radjab
Minisitiri Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze (ibumoso) na Meya Mbonyumuvunyi Radjab

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko uwo musoro ku nzoga utazavaho, ariko ko baza gufatanya na Rwanda FDA ku buryo ikibazo cy’abakora inzoga batujuje ibisabwa byose cyakemurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abashoramari kurushaho gukora cyane no gukora ibicuruzwa byinshi, kuko mu Karere isoko rihari kandi kiteguye gukorana nabo.

Yabizeje ko bazakomeza kubafasha kugira ngo barusheho gukomeza kubaka inyubako zabo babaha ibyangombwa ku basabye uburenganzira no kubakorera ubuvugizi kugira ngo babashe gukora bubahirije ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka