Rutsiro: World Vision na Koica bamuritse amasoko abiri yubakiwe abagore

Umuryango Mpuzamahanga wa gikirisitu, World Vision ishami ry’u Rwanda, ku bufatanye n’ikigega cy’Abanyakoreya, Koica, bubatse amasoko abiri mu Karere ka Rutsiro azafasha abagore gucuruza baticwa n’izuba.

Isoko rya Gihango, rimwe mu yatashywe mu Karere ka Rutsiro
Isoko rya Gihango, rimwe mu yatashywe mu Karere ka Rutsiro

Ni amasoko yubatswe mu Murenge wa Mushubati na Gihango mu Karere ka Rutsiro, ku muhanda uhuza Akarere ka Karongi na Rubavu, yuzura hakoreshejwe miliyoni 71 z’Amafaranga y’u Rwanda, akazajya akorerwamo n’abagore 60 mu bagore 300 World Vision yafashije kuva mu bukene.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, avuga ko bubatse amasoko bagamije gufasha abagore bo mu Karere ka Rutsiro kuva mu bukene, kandi byashoboye kugerwaho kuko abazayakoreramo bari abagore badafite aho gucururiza, ariko ubu babonye igishoro n’isoko ryo gukoreramo.

Agira ati “Turizihiza umunsi w’umugore, ariko turizihiza gufungura amasoko abiri azajya akorerwamo n’abagore, bijyanye n’intego y’uyu munsi yo kongerera umugore ubushobozi.”

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu

Okumu avuga ko bari bafite umushinga wo gufasha abagore 300 bo mu Karere ka Rutsiro bayoboye ingo, kuva mu bukene kandi basanze bishoboka.

Ati “Amasoko y’ubucuruzi twavuga ko azakorerwamo n’abagore 60 mu bagore 300 umushinga wafashije, kandi ni igikorwa twagezeho dufatanyije n’Akarere na RODA mu kubaherekeza kuva mu bukene. Ni uburyo twasanze bugera ku musaruro kandi bigaragaza ko kuva mu bukene bukabije bishoboka, kuko tubanza kwigisha umuntu koroba ifi aho kuyimuha.”

Okumu yemeza ko uburyo bakoresha bujyana no guhindura imyumvire, kwigisha umuntu gukoresha amahirwe ahari bigatuma umuntu atera imbere.

Ati “Umuntu wahindutse atangira kurwanya ibimubangamiye, twigisha gucunga umutungo, kubigisha guhinga byinshi ku butaka buto, ibi byatumye batubwira ko ingorane bafite ari ukubura isoko none rije kuba igisubizo.”

Ibyo umuyobozi wa World Vision avuga nibyo bamwe mu bafashijwe kuva mu bukene nabo bahamya.

Bishimiye amasoko yubakiwe abagore ba Rutsiro
Bishimiye amasoko yubakiwe abagore ba Rutsiro

Nyirabatware Verediane, umubyeyi ufite abana batatu ariko akagira n’undi arera mu Murenge wa Gihango, avuga ko yari afite ubuzima bubi bwo guca inshuro nayo itamuhagije, ariko ubu yamaze kubona icyerekezo cy’ubuzima.

Agira ati “Nari umuntu uhingira abandi, nyuma y’iminsi itatu bakampa igitoki, akanyungura amafaranga 500 nkabona ikintunga. Nari umukene uzwi aho ntuye, umushinga wa World Vision uje bampisemo ntangira gukorana nabo, baranyigisha ndetse ngaragaza icyo nkeneye ngo mve mu bukene, birimo kunkodeshereza umurima mu myaka itanu, bampa ihene eshatu. Byatumye ibyo nejeje mbitungisha umuryango, ibisigaye nkabijyana ku isoko, ubu ndizera ko uretse guhinga ngiye no gucuruza kandi bikampindurira ubuzima.”

Nyirabatware avuga ko agiye gucuruza umunsi ku munsi, aho azajya arangura agacuruza ndetse yakweza n’imyaka ntiyongere guhendwa.

Amasoko yubatswe azajya afasha abatuye Akarere ka Rutsiro gucuruza imboga n’imbuto zihaboneka zirimo inanasi, imineke, amatunda n’undi musaruro.

Umuyobozi wa Koica mu Rwanda, Chon Gyongshik
Umuyobozi wa Koica mu Rwanda, Chon Gyongshik

Umuyobozi wa Koica mu Rwanda, Chon Gyongshik, avuga ko yishimiye gutaha amasoko abiri yubatswe mu Karere ka Rutsiro kuko azafasha abagore.

Agira ati “Buri wese azi akamaro k’abagore n’abakobwa mu buhinzi, gukusanya umusaruro no kuwugeza ku isoko, niyo mpamvu naguze imbuto njyana mu rugo kugira ngo mpe urugero buri wese mu kugurira aba bagore, bashobore gukomeza gukora, dushyigikire ibyo bakora tubagurira.”

Yongeraho ko Ikigega ayobora mu myaka 3 gifite ibikorwa kirimo gutera inkunga, bifite agaciro ka miliyoni 22 z’Amadolari y’Amerika, kandi bihindura ubuzima bw’abaturage haba mu buhinzi, ikoranabuhanga, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubungabunga ibishanga n’ibidukikije.

Ubuyobozi bwa Koica na World Vision n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro bizihiza umunsi w'umugore
Ubuyobozi bwa Koica na World Vision n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro bizihiza umunsi w’umugore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka