Rutsiro: Urugo rwari rubanye nabi ubu ni rwo rusigaye rugira abandi inama

Musabyimana Andereya na Ntakirutimana Anastaziya batuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro basigaye bagishwa inama n’izindi ngo zibanye nabi, mu gihe mbere urugo rwabo rwari ruzwi mu gace batuyemo nk’urugo rwarangwaga n’amakimbirane akomeye.

Mu buhamya bwe, Musabyimana avuga ko yari umusinzi cyane, akunda inzoga mu buryo budasanzwe, agataha saa munani z’ijoro avuye mu kabari. Yari atuye ahantu hepfo cyane mu mubande, akamanuka yivuga, yagera mu rugo abana bakihisha, umugore na we akamuhunga.

Iyo umugore yabaga yemeye kumuguma iruhande ngo bararaga barwana, umugore akananirwa kubyihanganira akahukana.

Musabyimana avuga ko igihe cyageze we n’umugore we bicara hamwe basanga amakimbirane ya buri munsi nta kamaro. Ati “ubwo rero Nyagasani Imana yaradufashije, tuza kwicara hamwe turavuga tuti ibi nta kintu byazatugezaho.”

Ngo bicaye hamwe bajya inama, abantu na bo bakajya baza bakabagira inama, umugabo afata gahunda yo kugabanya inzoga, yajya ashaka kunywa inzoga agasengera icupa rimwe akaritahana.

Nubwo hari ababagiraga inama, ngo hari n’abandi babacaga intege, bamwe ndetse bakavuga ko umugore yaroze umugabo, ariko umugabo we akabima amatwi.

Umugabo avuga ko ikindi kintu cyabafashije mu buryo bukomeye ari isengesho. Ati “twashyizeho gahunda y’isengesho, ubu tubyuka saa kumi mu rukerera tugasenga, noneho twajya no kuryama, abana bakaza mu ruganiriro tugasengera hamwe, noneho tugakora na ya nama y’urugo bahora batubwira, ibanga rero rikaba ari iryo.”

Uwo muryango wihaye gahunda yo gutegura imihigo y’urugo, gukunda umurimo, gukorera hamwe no gufatira ibyemezo hamwe, nyuma hakabaho gusuzuma niba za ngamba bihaye zagiye mu bikorwa.

Kubera ko ibitekerezo bari basigaye babihuriza hamwe ndetse n’amafaranga umugabo atakiyamarira mu kabari wenyine, ahubwo icyo abonye akakizana akagisangira n’abagize umuryango, batangiye gutekereza uburyo bakubaka ku mudugudu bakava ahantu habi bari batuye. Ibyo baje kubigeraho, bagura ikibanza ku muhanda, bubaka inzu nziza, bashyiramo umuriro na sima.

Umugabo ati “dufite inka, abana baranywa amata, urumva icyo gihe tukiri muri rwaserera ntabwo abana bashoboraga kugira imirire myiza. Abana na bo biga neza, umwana w’imfura akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.”

Musabyimana n'umugore we Ntakirutimana batanze ubuhamya bemeza ko ubu bamaze gutera imbere bitewe n'uko basigaye babanye neza mu gihe mbere bahoraga mu makimbirane.
Musabyimana n’umugore we Ntakirutimana batanze ubuhamya bemeza ko ubu bamaze gutera imbere bitewe n’uko basigaye babanye neza mu gihe mbere bahoraga mu makimbirane.

Nyuma y’ayo makimbirane, umugore we yagiriwe icyizere atorerwa kuba umujyanama w’ubuzima. Mu rugo rwabo ngo haba hari uturima tw’igikoni, imirima y’inanasi, isombe, inka n’andi matungo magufi. Akarusho ngo ni uko abantu benshi bakunda kubyukira mu rugo kwa Musabyimana baje kugisha inama umugore we.

Uwo muryango ugira abandi inama zo kwirinda amakimbirane kuko ko nta cyiza kiyavamo, ahubwo ko bibangamira iterambere ry’umuryango. Iyo mu muryango hari amakimbirane, abo mu rugo ngo ntabwo baba barebana neza, abana na bo ngo nta mutekano baba bafite kubera ko baba batisanzura ku babyeyi, inzara n’ubukene na byo bikibasira umuryango.

Umugore na we yishimira impinduka zabaye mu muryango wabo

Umugore wa Musabyimana witwa Ntakirutimana Anastaziya na we yemeza ko umuryango wabo ugeze ku iterambere rifatika nyuma y’ibibazo bikomeye banyuzemo.

Uwo mugore avuga ko ibihe byabo bya mbere byo kubana bitabaye byiza cyane, ariko ubu ngo nta kibazo gihari mu muryango. Iyo umugabo yatahaga mu ma saa munani z’ijoro yasinze ngo nta mutekano wabaga uri mu rugo kubera ko umugore na we yabaga yiriwe mu mirimo yavunitse wenyine, ntibabashe kugira ibitekerezo bungurana.

Ati “kuganira rero n’umusinzi ni ibintu biba bitoroshye, bigatuma duhora mu makimbirane, mbese no gucunga umutungo w’urugo ntibishoboke kubera ikibazo cy’inzoga za buri munsi. Iyo umugabo yazaga yasinze habagaho imirwano, ntabwo umuntu yaza aguturaho umujinya nawe wiriranwe umunaniro.”

Umugore avuga ko hari igihe yahukanaga akamara amezi abiri cyangwa atatu ataragaruka, hakaba igihe yumva atakomeza kubana n’uwo mugabo.

Icyo gihe hakiriho ayo makimbirane ngo byagiraga ingaruka ku iterambere ry’urugo kuko umugabo ari we wabaga afite amafaranga ntahahire urugo. Abana bari bafite imirire mibi kubera ko icyo bashakaga kurya batabashaga kukibona.

Umugore yabonye ko gusenya atari byo, yigira inama yo kureka gukomeza kwahukana, ahubwo afata isuka arahinga, gusa na we akemeza ko isengesho ryabafashije cyane.

Ati “iterambere ryarabonetse koko, twabashije kugura inka, ihene n’ingurube, tubona abana batangiye kwisanzura, ku buryo aho tugeze ubu abana bajya bicara bakabaza se ibintu byari byaramuteye, bakishimira ko asigaye ataha kare, kandi akaba asigaye atakirwana.”

Umugore ngo yatangiye kumva ko umugabo atari we wenyine ugomba gushaka amafaranga yo gutunga urugo, na we atangira kujya mu bimina, aguza amafaranga, abasha kwigurira amatungo ye ku giti cye, ndetse yari yaraguze n’inka, barayigurisha babasha kugura ikibanza, bubaka no ku mudugudu.

Ubu umugore afite konti mu Murenge SACCO, umugabo na we akagira konti ye, noneho igihe ibibazo bibaye bagahuza ubushobozi bakabikemura. Umugore avuga ko ubu nta kibazo basigaye basangiye umutungo, mu gihe mbere umugabo yashakaga kuwiharira wenyine.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

erega igitera amakimbirane usanga hatabaho umwanya wo kuganira ikindi hagahoraho gusuzugurana abo babyeyi rero kuba bbasigaye bigisha iyindi miryango ni byiza cyane ahubwo bazambuke imbibi bagere nahandi mu Rwanda kuko imiryango ikwiye kubana neza nta mwiryane. turashima leta yashyizeho gahunda yumugoroba wababyeyi wafashije benshi.

M. Fatuma yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka