Rutsiro: Umuyobozi w’ikigo n’umwarimukazi bitabye Imana bicyekwa ko barozwe

Mvejuru Jean Pierre wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza cya Mujebeshi giherereye mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro hamwe n’umwalimukazi witwa Uwamaliya Augusta na we wigishaga kuri icyo kigo bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi barimu babiri bo bakomeje kuremba bikaba bikekwa ko barozwe.

Uwamaliya ni we wabanje kwitaba Imana tariki 02/02/2014, mu gihe Mvuyekure we yitabye Imana tariki 04/03/2014. Abandi barimu babiri bakiriho, umwe muri bo ni we wafashwe mbere yabo bose mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri ushize wa 2013, atangira abyimba ukuguru, yivuza ahantu henshi hatandukanye, ariko biranairana ahubwo akomeza kuremba cyane, undi na we afatwa n’uburwayi bwo mu mutwe.

Hari ibivugwa ko abo babiri bamaze kwitaba Imana hari ahantu hazwi bombi basangiriye bakaba bashobora kuba ari ho banduriye. Ibi ababivuga babihera ku mpamvu z’uko n’uburwayi bwabo bwarangwaga n’ibimenyetso bimwe birimo kubyimba inda cyane, kunanirwa kurya, kurwara impiswi no kwangirika inyama zose zo mu nda.

Imiryango yabo yagerageje kubavuza ahantu henshi hashoboka, haba mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda, mu bavuzi gakondo bo mu Rwanda n’abo mu mahanga ariko banga gukira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro icyo kigo giherereyemo, Nganizi Faustin, na we avuga ko bidasanzwe kumva abantu bane bose bakoraga ku kigo kimwe bahura n’ibibazo by’uburwayi budasobanutse, ndetse babiri muri bo bakaba bamaze kwitaba Imana, icyakora akavuga ko bigoranye kugira ngo abantu bahite bamenya inkomoko y’ibyo bibazo.

Ku bijyanye n’ubuzima bw’ikigo, Nganizi uyobora umurenge wa Manihira avuga ko ubuyobozi bw’umurenge n’akarere bukurikiranira hafi icyo kigo kuko n’ubundi abo barezi bari bamaze igihe kirekire barwaye.
Abandi barezi na bo bababwira ko bakomeza akazi nk’uko bisanzwe, mu gihe umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Manihira we ubuyobozi bumukuriye bwamuhaye inshingano zo gukurikirana icyo kigo mu buryo bw’umwihariko.

Abanyeshuri bo kuri icyo kigo na bo ngo bakomeje amasomo yabo kuko ubuyobozi bwashyizweho abandi barezi bashya basimbura mu buryo bw’agateganyo, abo bandi bahuye n’ibibazo by’uburwayi.

Mvuyekure wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza cya Mujebeshi yari yubatse, akaba asize umugore n’abana batanu. Yari amaze umwaka umwe ayobora icyo kigo, akaba mbere yaho yarayoboraga ikigo cya Rwamiko na cyo giherereye muri uwo murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwirinde kuvuga ngo amarozi kuko kutamenya ikibazo aribyo bituma umuntu apfa bitari ngombwa. Nawe se umuntu arafashwe ahise akeka amarozi, ngaho bamuhaye ibyatsi namafu byamoko yose ngo bari kumurutsa ubwo niko inyama zo mu nda zihangirikira, yikubise kwa muganga bakubisemo indi miti, ubwo niko avanga na ya yindi ya gihanga yo mu Rwanda no mu mahanga, ni gute ibyo byose bitamutera gupfa koko? Ese uwo muntu bakeka ko yabaroze baba barapfaga iki? Ikizwi ni uko abantu beshi basigaye bizira mu gukeka ibitari byo, cyane ko nuwishwe nindwara izwi neza kandi idakira abenshi bavuga ko barozwe, cyangwa wafatwa nakarwara koroheje ukishyiramo ko ari amarozi kakaguhitana.  Ubuyobozi bufite inshingano yo guhindura imyumvire yabaturage ba Manihira kuko kuva na kera ni ahantu hakiri ya myemerere ishingiye ku mazimwe namatiku, baracyaraguza bakanaterekera nibindi, naho ubundi ababuze ababo bihangane ariko nta burozi mbona hariya.

Sultan Makenga yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Mbanje kwifatanya nababuze ababo kurupfu rwa abarimu 2 bo muri Rutsiro harimo uwitwa Mvejuru. Kubwiyo rwara bazize itaramenyekana, mukavuga ko abaganga bose bayiburiye umuti, njye nagirango nunganire abo ba doctors batekereze kunzoka zo munda ziterwa na parasite yitwa ascalise kuko numva symptoms yayo nkumva ariko ascalise ifata umuntu atayivuza hakiri kare ikamwica. Njye mbona mwagerageza kubanda bafashwe nkabambere mukabaha ibinini byitwa albendazole.

Nikoyitwa Joseph yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka