Rutsiro: Umugabo n’umugore batunzwe no gusana inkweto bifuza korozwa muri gahunda ya Girinka
Akayezu Anamaliya n’umugabo we Nzabarirwa Felix bombi bakora akazi ko gusana inkweto zacitse bifuza ko gahunda ya Girinka na bo yabageraho, ariko bakayibuzwa n’uko abaturanyi babo mu mudugudu banga kubashyira ku rutonde kubera ko ngo bafite akazi bakora.
Uwo muryango ugizwe n’umugabo n’umugore ndetse n’abana bane, bakaba batuye mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Umugabo n’umugore bahisemo kudoda inkweto kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo gutunga abagize umuryango icyakora ubushobozi buranga bukababana buke ku buryo mu minsi ishize umwana wabo muto yarwaye bwaki biturutse ku mirire mibi.
Uwo mugabo n’umugore bavuga ko iyo byagenze neza ku munsi bombi babasha gukorera hagati y’amafaranga 1500-2000. Kubera ko bajya kudoda inkweto hirya no hino mu masoko ya kure kandi bakagenda n’amaguru, hari igihe umugore ananirwa kugerayo.
Amafaranga bakorera bavuga ko nta kindi yabamarira kuko nta n’isambu bafite bakaba batunzwe no guhaha buri kintu cyose, bakifuza ko ubufasha buhabwa abatishoboye nko gutangirwa mituweli no korozwa muri gahunda ya Girinka na bo bwabageraho.

Umugore yabisobanuye muri aya magambo ati “nk’ubu muri mituweli, abandi baratowe jye sinatorwa. Abaturage banze kuntora, ubwo abandi bararihirwa, jye ntabwo ndihirwa. Hari n’izi nka batanga za girinka, jyewe ntayo nabashije kubona.
Abaturage banga kunshyiramo ngo ni uko ndoda inkweto. Ubwo rero iyo nka ya Girinka na yo twayifuzaga uretse ko tutayibona. Numva banshyira muri mituweli cyangwa bakampa n’iyo nka ya Girinka, umwana akagimbuka, cyangwa se n’utwo dushingwe aho ntumennye nkaba nahatera n’udushyimbo tukera. ”
Muri uyu mwaka wa mituweli wa 2013/2014 nta muntu n’umwe wo muri uwo muryango ufite mituweli mu gihe bose hamwe basabwaga gutanga ibihumbi 18. Uwo mwana urwaye bwaki yajyanywe kwa muganga babaca amafaranga 4500, ariko kubera ko nta bushobozi bari bafite, kwa muganga baramuvura ariko ntibabishyuza ako kanya bababwira ko ayo bazajya babona bazajya bayazana.
Uwo muryango uvuga ko indi mpamvu mu mudugudu batuyemo bene wabo banga kuwutora kugira ngo na wo uhabwe inka cyangwa mituweli ari ukubera ko ubarega ko bawugurishirije amasambu mu gihe abawugize bari bakiri mu buhungiro.

Kayitesi Christine, umuturanyi wabo, akaba umujyanama w’ubuzima, akaba n’umubitsi w’ishyirahamwe ry’aborojwe muri gahunda ya Girinka mu murenge wa Gihango, ahamya ko uwo muryango koko utishoboye, akemeza ko bakwiye gutangirwa mituweli, bagahabwa n’inka muri gahunda ya Girinka, ariko bakaba batabibona bitewe n’uko abaturage banga kubatora kubera ko ngo badoda inkweto.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Rutsiro, Mpimbaza Lambert we asanga ikibazo cy’uwo muryango cyaganirwaho n’inama njyanama y’akagari ndetse kikaganirwaho n’imbere y’inteko rusange y’abaturage bose kuko baba bazi neza imibereho ya buri muturage wo mu kagari, nka nyuma y’umuganda, abaturage bakamwemeza cyangwa bakamwangira. Ibyo bemeje ngo ni na byo ubuyobozi bwo hejuru bukurikiza.
Hahirwabasenga Emmanuel ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), akaba ashinzwe by’umwihariko gahunda ya Girinka mu karere ka Rutsiro na we avuga ko abifuza korozwa muri gahunda ya Girinka bose bitahita bibageraho icyarimwe kubera ko ari gahunda ihera ku batishoboye kurusha abandi. Abo rero na bo ngo ntibakwiye kugira impungenge kuko ari gahunda ikomeza, hakaba hari icyizere ko na bo izabageraho.
Gahunda ya Girinka yatangiye mu mwaka wa 2006 itangizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Mu karere ka Rutsiro, ababarirwa mu bihumbi bitandatu bamaze korozwa muri iyo gahunda ya Girinka.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|