Rutsiro: Polisi yakanguriye abanyamaguru uko bakoresha umuhanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yateguye igikorwa cyo gusobanurira abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri Bumba TVET School, ibijyanye n’uburyo umunyamaguru akoresha umuhanda, ndetse n’uko akwiye kwitwara kugira ngo ataba intandaro y’impanuka.

Basobanuriwe uko bakwiye kwitwara mu muhanda
Basobanuriwe uko bakwiye kwitwara mu muhanda

Abanyeshuri bahawe ayo masomo mu muhanda wa Rubavu-Rutsiro-Karongi, bavuze ko bibashimishije guhabwa ubumenyi bw’uburyo bakoresha umuhanda.

Uyu ati “Turishimye cyane, hari byinshi tutari tuzi ku muhanda ariko ubu tugiye gusobanurira bagenzi bacu basigaye ku ishuri, uko bazajya bambuka mu nzira y’abanyamaguru mu buryo bwemewe, badakozemo amakosa ashobora kuganisha ku mpanuka”.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire n’abakozi muri Bumba TVET School, Bigirimana Appolinaire, yavuze ko kubera imiterere y’ikigo cyabo bagize amahirwe kuba aribo bahereweho basobanurira uburyo bwo gukoresha umuhanda.

Ati “Tubyungukiyemo cyane nk’ikigo kuko icyacu murabibona cyegereye umuhanda wa kaburimbo, kandi abanyeshuri bacu iyo baje kwiga niho banyura. Ubwo rero ni kenshi tubona impanuka zihitana abanyamaguru muri uyu muhanda, aba bana bahuguwe bagiye kudufasha natwe ubwacu nk’ubuyobozi ku buryo nta mwana wazagira impanuka biturutse ku burangare".

Beretswe uko bagenda mu muhanda ku buryo byabarinda impanuka
Beretswe uko bagenda mu muhanda ku buryo byabarinda impanuka

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko batahisemo abanyeshuri gusa.

Ati "Ntabwo twahisemo abanyeshuli gusa , ahubwo turareba abantu bose bakoresha umuhanda haba umunyamaguru, abatwara ibinyabiziga (imodoka, moto, amagare) kuko impanuka zitarobanura".

Yongeyeho ati "Ubukangurambaga hari icyo buhindura cyane ku myumvire. Icya mbere niba wibukije umunyamaguru ko agomba kugendera ibumoso bw’umuhanda, aho abona ikinyabiziga kimuturuka imbere ashobora kuba yagihunga, bityo akaba yirinze ya mpanuka".

SP Karekezi avuga kandi ko gukora ubu bukangurambaga bibaye nyuma y’uko mu ntangiro z’uku kwezi, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka yarimo abanyeshuri.

Ati "Tariki ya 7 Werurwe 2022, mu mudugudu wa Nyundo, akagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, impanuka y’imodoka yagonze abanyeshuli 7 ubwo bavaga ku ishuri bataha i wabo, bose barakomeretse ariko by’amahirwe nta witabye Imana".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka