Rutsiro: Ntibavuga rumwe ku cyatumye batitwara neza mu mihigo
Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro bavuga ko kutitwara neza mu kwesa imihigo ari ihindurwa mirimo rya hato na ho bakorerwaga ariko ubuyobozi bwo ntububyemera.
Babitangaje nyuma y’uko aka karere kavuye ku mwanya wa 18 kakajya ku mwanya wa 23 mu mihigo y’uyu mwaka.

Abakozi batangaza bakurwaga mu mirimo babaga batangiriyemo gukorai mihigo biyemeje ariko nyuma bakaza kuyikurwamo batarayirangiza, bakagusimbuza undi nawe watangiye undi atarawurangiza.
Mu mu banyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yagize ati “N’ubwo wenda hari bamwe twanebwe ariko no kuduhinduranya byagize uruhare mu kutesa imihigo imwe n’imwe kubera bakujyanaga ahantu ugatangira bundi bushya.”
Undi uyobora ishuri ribanza muri aka karere yemeza ko kubimura bigira icyo bigabanya mu gukurikirana imihigo.
Ati ”Ubu se niba ku ishuri ryanjye nari mfite umuhigo w’uko abana ngomba kuzabatsindisha ku rwego rwiza narabiganiriyeho n’abarimu bakanyimura, hakaza undi urumva atazatangira bushya kandi nanjye ni uko bizangora aho ngiye.”
Umuyobozi w’akarere Rutsiro Gaspard Byukusenge, ntiyemeranya nabo kuko we avuga ko imihigo iba ari imwe mu karere kose mu nzego zose.
Ahubwo asobanura ko impamvu imihigo iteshejwe hari abakozi badohotse, bikiyongeraho no utabonera yo kwishyura abafatanyabikorwa atarabonekeye igihe.
Ati “Umwanya twabonye si mwiza ariko abo bavuga ko kwimura abakozi ariyo ntandaro sibyo kuko twanabahinduye hasigaye ukwezi kumwe ngo tumurike imihigo, kuko imihigo iba ari imwe ahubwo ikintu cyatugoye cyane ni ukutabonera amafaranga igihe yo kwishyura abafatanyabikorwa ndetse n’imikorere y’abakora imihigo ubwabo itaranogejwe neza.”
Akarere ka Rutsiro kavuga ko hafashwe ingamba zo kwicarana n’abakozi bose n’abafatanyabikorwa bakaganira, ku buryo baziyemeza kuvanaho iyi sura mbi mu kwesa imihigo.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
rutsiro izira byinshi :1kwirukana abantu bakoraga kwa muganga benshi?barenga ijana mukarere kose.kandi ntamperekeza.2,ikimenyane kuko nko kubitaro byq murunda bamwe barabagaruye abandi ntibaI ICYABAYE. gutanga akazi ni ifaranga cyane icyenewabo kuko ntiwabona umwanya udakomoka mucyahoze ari rutsiro .ndavuga imirenge rusebeya,na manihira mukura na gihango.abakabonya bahandi baratotezwa.unva keretse h excellence yigiriyeyo aricyo kimujyanye twarapfuye duhagaze.
Mugerageze birashoboka. Ariko mubanze mwubake bwa bumwe mwahoranye mu myaka ya 2008 nibwo muzakora bigakomera.
Kubera guahahamura abaturage imihigo ntibyakunda Nganzo kivumu/rutsiro Ushinzwe iteranyuma ntiwakubaka kumudugudu/utaramupfukamira.ahaaa muzaze murebe.
Rutsiro barazira ruswa, ikimenyane mu gutanga akazi kagahabwa abatagashoboye ngo ni uko baziranye na kanaka, kubona akazi cg promotion mu bwarimu ni ukuba ufite ku mufuka, n’amatiku ahoraho mu ikipe iyobora bigatuma hahoraho kwishishanya.
Mwese murasetsa ba GITIFU!!!!! ngo baharanire kuba aba mbere umwanya wo kurya se ibya Rubanda bakazawukura he? tekinike zikazakorwa gihe ki? ariko ibyo babamo byose iyi nkujye(Rwanda) Nowa(mzee wacu) arayiganisha heza
umva uyu nawe kuki hari abagomba kuba abambere abandi bakaba abanyuma bose nibagire byibura 98% banganye amanota naho imyanya yo nababwira iki bose baharanire kuba aba mbere
..............Hagomba kubaho abanyuma n’abambere none niba bidakunze muhatane ubutaha kandi bizacamo
Nyamara uko kutesa imihigo neza nkuko byifuzwaga bishobora kuba biterwa n uko abayobozi b’inzego z’ibanze bahiga batabanje kuvugana n’abo bayobora ngo bagire ibyo biyemeza,bityo gushyira mu bikorwa ibyo bahize bikananirana.