Rutsiro: ntawe utazishimira ko yagize uruhare mu guhanga muhanda - Minisitiri Kamanzi
Mu muganda rusange wabaye tariki 28/09/2013, Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rutsiro bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu gikorwa cyo guhanga umuhanda mushya wa kilometero imwe n’igice.
Minisitiri Kamanzi yashimiye abitabiriye uwo muganda, by’umwihariko akaba asanga ari amateka banditse kuko bagize uruhare mu gutangiza igikorwa kizagirira akamaro abantu benshi.

Yagize ati “umunsi uyu muhanda uzaba wamaze kuba nyabagendwa, uko turi aha ntawe utazishimira ko yagize uruhare mu guhanga uyu muhanda mushya, buri wese azavuga ati uriya muhanda nawushyizeho imbaraga zanjye, nawushyizeho amaboko yanjye, kubera kubona habaye nyabagendwa nyamara hari hasanzwe ari igisambu, ari ahantu hatagendeka.”
Minisitiri Kamanzi yakomeje ati “abaturage babayeho mbere yacu kuri uyu musozi bagendaga barwana n’impiri n’inshira, ariko ubu umuntu uzagenda hano azajya agenda atekanye. Ni ukuvuga ko iki gikorwa hari icyo kitumariye, kikazagirira n’akamaro abo tubyara n’abazaba bariho mu gihe twe tuzaba tutakiriho.”
Abatuye ahatunganyijwe uwo muhanda na bo bishimiye icyo gikorwa bafata nk’igitangaza kuko bari basanzwe bahanyura ari mu ishyamba n’ibisambu.

Umusaza witwa Stanislas Mukotanyi utuye hafi aho ntabwo yakoze umuganda ariko yari yaje kwihera ijisho. Ntabwo azi igihe yavukiye, gusa yibuka ko mu nzara yitwa Gahoro yari umusore. Abaturanyi be bavuga ko afite imyaka iri hejuru ya 90 y’amavuko.
Ati “ubu ahubwo ni byo byiza kuko twabonye umuhanda, n’imodoka nabonye ziparitse hirya aha, umuntu najya ashaka no kujya i Congo Nil azajya akimbagira mu muhanda. Ubundi twagendaga dukukuza, reba ni mu manga hamwe, ahandi ni urukingu, ubwo rero kuhanyura byaduteraga inkeke, ariko twemeraga tukagenda.
Mbere wagendaga mu ishyamba uhura n’inyamaswa, none rero twabonye umuhanda kandi nta n’inyamaswa zizongera kudukanga, imodoka zizajya zigenda, natwe tugende neza, n’abaturage bandi baturutse kure batugenderere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bumba, Hategekimana Ildephonse we asanga uyu muhanda uzakemura ikibazo gisanzwe gikomeye cy’imigenderanire cyane cyane hagati y’abaturage b’akagari ka Bumba n’akagari ka Gitwa bahana imbibi.
Yavuze ko nk’abantu babaga bari mu kagari ka Bumba bashaka kujya mu kagari ka Gitwa bagenda n’ikinyabiziga, byasabaga ko baca mu wundi murenge wa Gihango, bakazenguruka utugari dutatu, bakanyura mu murenge wa Manihira bakabona kugera mu kagari ka Gitwa.
Indi nzira yashobokaga ngo yari iyo kuzenguruka mu kandi kagari ka Mageragere bakabona kugera mu kagari ka Gitwa. Ati “ibyo ugasanga ni urugendo rurerure cyane ruvunnye abaturage bigatuma ingendo ku binyabiziga zidashoboka.”

Uwo muhanda witezweho no kugirira akamaro abanyeshuri barimo abana bato banyuraga ahantu habi baje ku kigo cy’amashuri kiri hafi aho. Umuhanda numara kuzura uzafasha n’abaturage kugeza umurwayi ku ivuriro riri hakurya mu kagari ka Gitwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bumba avuga ko bitewe n’ukuntu uwo muhanda ukenewe cyane, bihaye gahunda ko nibura mu mezi atatu ari imbere uzaba wuzuye neza ari nyabagendwa, ibinyabiziga bitambuka.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|