Rutsiro : Menya kimwe mu bibazo byagoye umuyobozi w’agateganyo w’akarere

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Murindwa Prosper atangaza ko kimwe mu bibazo byamugoye akigera mu Karere ka Rutsiro ari ikibazo cy’ibiza byangije aka Karere mu ntangiriro ya Gicurasi 2023.

Umuyobozi w'agategnayo w'akarere ka Rutsiro, Prosper Murindwa
Umuyobozi w’agategnayo w’akarere ka Rutsiro, Prosper Murindwa

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yahaye Kigali Today avuga ko nubwo inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro yasheshwe izindi nzego zihari kandi bakomeje gufatanya gukemura ibibazo no gukurikirana ubuzima bw’Akarere.

Avuga ko kimwe mu bibazo byamugoye ari ugufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwangirizwa n’ibiza kuko hari abasenyewe burundu bagomba kwimurwa, abagomba gusanirwa ariko bakaguma aho bari batuye, nkuko hari abagomba gufashwa kubona ibibatunga kubera imyaka yabo yangijwe n’ibiza.

Murindwa agira ati “ibintu nashyize imbere ni ugukemura ibibazo by’abaturage, dushyiraho itsinda rikemura ibibazo ku rwego rw’Akarere, mu mirenge, kugira ngo hatazagira umuturage ubura serivisi, ikindi twashyize imbere ni ugukomeza ubuzima bw’Akarere harimo gufasha abasenyewe n’ibiza. ”

Mu Karere ka Rutsiro habarurwa imiryango 1383 yagizweho ingaruka n’ibiza kandi imiryango yasenyewe burundu ni 529, mu gihe imiryango ikeneye gusanirwa ikaguma aho yari ituye ari 141 naho 88 imaze kuzurizwa inzu n’igikoni.

Agira ati “turimo gusubira mu rutonde turebe niba ntabandi basigaye muri aba 141 bakeneye gufashwa gusanirwa, hari abandi baziyubakira nk’abari bishoboye. Gusa dufite n’abagize ikibazo cy’imyaka yangijwe bakeneye ibiribwa, hari n’abandi babuze ibikoresho bimwe kandi byari bibatunze bakubwira ko bakeneye ubufasha ubu n’ubu butari ukubakirwa."

Zimwe mu ngero zitangwa hari umuturage wari utunzwe n’imashini yo kudoda none yatwawe n’ibiza akeneye indi yayisimbura.

Murindwa ubwo aheruka gusura umurenge wa Nyabisari yagejejweho ibibazo birenga 40 by’abaturage bijyanye n’amakimbirane mu miryango, ibindi abaturage bavuga ko barenganyijwe n’ubuyobozi aho hari umuturage wavuze ko yambuwe inka yahawe muri gahunda ya Girinka akayamburwa n’ubuyozi bw’inzego zibanze bumushinja gushaka kuyigurisha, mu gihe we avuga ko yari avuye kuyibangurira iri kumwe n’iyayo.

Bimawe mu bibazo byatanzwe, abayobozi b’inzego zibanze bagaragaje ko batabizi, mu gihe ibindi abayobozi bavugaga ko bahaye abaturage gahunda yo kubikemura ariko abaturage ntibishimira kubasubiraho bitewe nuko bakirwa.

Urugero ni umusaza waburanye izungura n’abana b’umuvandimwe we, ariko ubwo bari imbere y’umunyamabanga nshingwbaikorwa w’akagari ngo abo bana bashatse ku mukubita kandi umunyamabanga ntiyagira icyo abikoraho bituma umusaza adasubira ku buyobozi bw’Akagari.

Hari ibibazo by’abaturage benshi bari basanzwe bafashwa muri gahunda z’ubudehe bakuwe ku rutonde kandi badafite ubundi buryo bwo kwivuza.
Murindwa yabwiye Kigali Today ko ibibazo byinshi yakirizwa bimuha isomo ryo gusaba abayobozi b’inzego zibanze kwegera abaturage.

"Bagomba guhora bahura n’abaturage bakabatega amatwi, ibibazo twabonye byari byiganje mu gushaka ubufasha, hari ibibazo bishingiye kuzamura uruhare rw’umuturage kandi umuturage akeneye kubwizwa ukuri aho gukomeza guhanga amaso Leta no mu byo yishoboreye."

Ikibazo cy’ubukene avuga ko buri muturage agira urwego ariho ariko abaturage ba Rutsiro bafite amahirwe menshi bakwiye kubyaza umusaruro bakoresheje imbaraga zabo.

"Hano ntabwo hari ubukene kurusha ahandi, igisubizo ni ukubarura imiryango ifite ubushoozi bwo kwivana mu bukene bakoresheje imbaraga, tukamenya icyo bakeneye kugira ngo tubafashe babwivanemo, naho abandi bakennye badafite imbaraga dusigare tubashakira ubufasha bwa Leta. "

Murindwa wahawe kuyobora Akarere ka Rutsiro mu gihe gisoza imihigo ya 2022-2023 avuga ko Akarere ka Rutsiro kakoze neza imihigo ndetse hari n’imihigo yakozwe ku kigero kiri hejuru 100% uretse umuhigo wo kwegereza amashanyarazi abaturage kuko habayeho ikibazo cyo kubura kw’insinga bituma udakorwa, ariko imihigo y’Akarere yakozwe ku kigero cya 94%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka