Rutsiro: Inkuba yakubise umugabo n’umugore baryamye bahita bapfa

Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira iya 8 Kanama 2021, Inkuba yakubise umugore n’umugabo barapfa, iyo mpanukaikaba yarabereye mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi.

Ibyo byago byabaye mu mvura yaguye mu ijoro mu saa yine, abapfuye akaba ari umugabo witwa Muhawenimana Samuel w’imyaka 27 n’umugore we witwa Nyiramasengesho Verene w’imyaka 25, bari baryamanye n’umwana wabo muto witwa Elisa w’imyaka 2 ariko we ntiyapfuye.

Mu Kagari ka Rurara, umudugudu wa Kashishi muri uwo murenge na ho inkuba yakubisei nka y’imbyeyi y’uwitwa Sentoki Valens na yo irapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku Bitaro bya Murunda.

Umuryango wa Muhawenimana usize abana babiri b’imfubyi, Mwenedata akaba yavuze ko bazabashakira ubasigarana, ati "turaza gukomeza kureba ko hari umuntu wo mu muryango wabo uzabasigarana".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo bari mu kwiha akabyizi,Ngo inkuba izira abiha akabyizi mu mvura.

Maso yanditse ku itariki ya: 9-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka