Rutsiro: Inkuba yakubise abantu batatu umwe yitaba Imana

Mu ijoro ryakeye mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa Akagari ka Murambi, inkuba yakubise abana batatu bava inda imwe ibasanze mu nzu iwabo baryamye, umwe yitaba Imana abandi barahungabana.

Aho byabereye ngo imvura yari yaguye kuva kare ari nyinshi kandi irimo imirabyo n’inkuba nyinshi, bigeze mu masaa munani z’ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021, inkuba ikuba ikubita urugo rw’iwabo w’abo bana, rwegeranye n’ikigo cy’amashuri cya GS Syiki, gusa icyo kigo kigira abana biga bataha.

Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda, ndetse n’abahungabanye bajyanwa kwa kuri ibyo bitaro ngo bitabweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas wemeje ayo makuru, yanavuze ko iyo nkuba hari n’ibindi yangije.

Agira ati “Hari umugore nawe utuye hafi y’icyo kigo cy’amashuri inkuba yatwitse ukuguru, ubu akaba yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima. Ku biro by’umurenge naho yakubise ‘Cash Power’ n’ipoto y’amashanyarazi birangirika bikomeye”.

Ikibazo gokomeye gihari nk’uko Ruzindana abisobanura, ngo ni uko kuri icyo kigo cy’amashuri hari umurindankuba ariko ukaba nta kamaro ubafitiye.

Ati “Kuri icyo kigo hari umurindankuba ariko ubanza abawushyizeho barabikoze nabi kuko wagombye kuba urinda abawegereye bose. Ni ikibazo rero kuko no mu minsi ishize kuri iryo shuri inkuba yahiciye umwana w’umukobwa kandi twumvaga harinzwe, none yongeye ihakubitiye abaturage”.

Yongeraho ko kuri we abona abakoze ‘installation’ y’uwo murindankuba barabasondetse, gusa ngo yabimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kugira ngo bushake ababikoze baze kubikosora, cyane ko no ku biro by’umurenge umurindankuba uhari ariko ngo inkuba imaze kuhakubita inshuro ebyiri.

Uwo muyobozi yibutsa abaturage ko Akarere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n’inkuba, bityo bakazajya bagerageza kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gucomeka ibyuma by’amashanyarazi mu mvura n’ibindi bakangurirwa kwirinda buri munsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka