Rutsiro: Inkangu yishe umuntu

Mu mudugudu wa Rukoko, akagari ka Gihira umurenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Kurikiye Amiel witabye Imana kuwa mbere tariki 05/12/2011, ahitanywe n’inkangu.

Kurikiye Amiel w’imyaka 62 y’amavuko yitabye Imana mu masaha ya saa cyenda z’amanywa agwiriwe n’umusozi.

Nk’uko tubikesha Nganizi Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, ngo uyu mugabo yari avuye mu mudugudu wa Bitenga atashye iwe mu mudugudu wa Rukoko, icyo gihe imvura yagwaga nibwo umusozi waje kumugwira.

Abaturage baje kuwumukuramo mu masaha ya saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba ariko yari yamaze gushiramo umwuka.

Nganizi yavuze ko ubusanzwe uyu murenge wa Ruhango ubamo ubutaka bworoshye ndetse ngo n’ubusanzwe inkangu nk’izi zikunze kuhaba ariko ngo ni ubwa mbere inkangu ihitana umuntu.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka