Rutsiro: Imodoka itwara inzoga yakoze impanuka ifunga umuhanda

Ikamyo ya Bralirwa yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, ifunga umuhanda aho imodoka nto zabaye zishakiwe indi nzira.

Biravugwa ko impanuka yatewe n'umuvuduko ukabije
Biravugwa ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, aho yatewe n’umuvuduko, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’igice zo mu gitondo, yatewe no kugenda nabi k’umushoferi, ntabwo yari yanyohe ahubwo yari afite umuvuduko. Imodoka yaguye mu muhanda hagati ubu iracyarimo, imodoka nto twazishakiye indi nzira ziba zikoresha, umushoferi ameze neza ntacyo yabaye”.

CIP Mucyo, yavuze ko bamwe mu baturage baje bahuruye bashaka kunywa inzoga, ariko Polisi ihita ihagoboka irabakumira, avuga ko hangiritse amakaziye n’inzoga zimwe zirameneka.

Mu gihe bagishakisha uburyo iyo modoka ikurwa mu muhanda, CIP Mucyo yasabye abashoferi kujya bubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Ati “Ubutumwa twaha abashoferi, ni uko iyo umuntu ari mu muhanda agomba kugenda yigengesereye, kugira ngo atagira ibyo yangiza na we bikaba byamuviramo urupfu, abashoferi nibubahirize amategeko agenga umuhanda”.

CIP Mucyo Rukundo
CIP Mucyo Rukundo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka