Rutsiro: Buri wese agomba kugira uruhare mu kwimakaza amahoro -Labonevolencia

Umuryango La benevolencia uravuga ko kwimakaza amahoro, kwigisha abanyarwanda gukora icyiza kugira ngo gitsinde ikibi no kwirinda kugira ingengabitekerezo iganisha ku kibi ari inshingano zireba buri rwego na sosiyete sivile itavuyemo.

Hari mu nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wa La benevolencia yatangiye ku wa kabiri tariki ya 17/02/2015, igahuza abagize sosiyete sivile.

King Ngoma yabwiye abagize sosiyete sivile ko bafite uruhare mu kubaka amahoro.
King Ngoma yabwiye abagize sosiyete sivile ko bafite uruhare mu kubaka amahoro.

King Ngoma, Umuhuzabikorwa wa La benevolencia ushinzwe inyigisho z’ibanze zo kwimakaza amahoro mu Rwanda yavuze ko buri wese agomba kugira uruhare mu kwamagana ubugizi bwa nabi. Yabwiye abayobozi ba sosiyete sivile ko uwo murimo ureba abikorera, inzego za Leta n’indi miryango kugira ngo bahagurukire icyarimwe mu kubaka amahoro.

Ati “buri wese agomba kugira uruhare mu kwimakaza amahoro yamagana ubugizi bwa nabi kandi bireba buri wese yaba Sosiyete Civil, inzego za Leta n’indi miryango itandukanye yaba ikorera mu Rwanda”.

Abahagarariye Sosiyete sivile bitezweho byinshi mu kwimakaza amahoro.
Abahagarariye Sosiyete sivile bitezweho byinshi mu kwimakaza amahoro.

King Ngoma yifashishije igishushanyo cy’umusozi muremure avuga ko uwawuzamutse yakongera akamanuka, yavuze ko ingengabitekerezo atari ikintu gikorwa mu gihe gito ahubwo ko ari inzira ndende, aho itsinda rihuje ibibazo babigereka ku bandi bavuga ko ari bo babitera ari byo yise kwikoma abandi, biremamo amatsinda yise twe na bo, hanyuma bakishyiriraho umurongo w’ibitekerezo, ibyo bitekerezo bikunze kuba biyobowe n’abanyapolitiki cyangwa abavuga rikijyana.

Aha yatanze ingero aho mu rwego rw’imibanire ikibi cyanesheje icyiza nko muri cambodge abakene bishe abakire bavuga ko ari bo babateza ubukene, muri Repubulika ya Santarafurika abakiristu bashyizeho umutwe anti-Baraka wica abayisilamu na bo bibumbiye mu mutwe wa Sereka, mu Rwanda hashyizweho umutwe witwa interahamwe ushingiye ku ivangura ry’amoko bituma bakora Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Murekatete yatangaje ko impanuro bahawe ai nziza kandi ko bazaharanira kuzigeza ku bandi.
Murekatete yatangaje ko impanuro bahawe ai nziza kandi ko bazaharanira kuzigeza ku bandi.

Murekatete Perpetue, umuyobozi wa Sosiyete sivile mu Karere ka Rutsiro yavuze ko isomo yavanyemo ari ukubaka amahoro kuko ari inzira y’uruhererekane, ndetse ko yamenye ko ingengabitekerezo igenda ikura izamuka ariko ko habayeho ubushake uwiberaga ku musozi w’ingengabitekerezo yakongera akamanuka.

Umuryango La benevolencia ushinzwe kubaka amahoro ku isi ubu ukomeje kuzenguruka mu Rwanda ukangurira abanyarwanda kubungabunga amahoro babana neza, mu Ntara y’I Burengerazuba hakaba hari hatahiwe Akarere ka Rutsiro.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo   ( 1 )

Labonevolencia imaze imyaka nyinshi ifasha abanyarwanda kwimakaza umuco w’amahoro... kandi ni bintu byo kwishimira

sentama yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka