Rutsiro: Batangiye kurwanya igwingira bahereye ku mubyeyi utwite
Itorere Angilikani mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, ryatangiye ibikorwa byo kurwanya igwingira bahereye ku mugore utwite, kuko basanga kumukurikirana bizarinda umwana kugira imirire mibi, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iryo torero, Ndagijimana Céléstin.
Ibyo bitangajwe nyuma yo gusezerera abana 250 bari bamaze imyaka 22 bitabwaho n’iryo torero mu burezi, imyitwarire no kubategura kuba abantu bakuru.
Ndagijimana yabwiye Kigali Today ko uretse abo 250 bashoboye guherekeza mu myaka 22, babafasha mu mibereho n’imyigire, ngo bafite abandi bana 250 bagiye kwitaho ariko bakazajya bahera ku mwana ukiri mu nda ya nyina mu miryango ikennye.
Agira ati “Turaherekeza abana barerewe mu itorero bafashwa na Compassion International, kuva ku myaka itatu kugera ku myaka 22, aho tuba twizeye ko bamaze kuba bakuru, abiga baba bararangije amashuri ndetse benshi baragiye mu nshingano, kubasezerera ni ukabashimira igihe babanye natwe ariko tubasaba kujya mu buzima busanzwe, kandi bagakomeza kwitwara neza no kubaka Igihugu.”
Akomeza agira ati “Mu myaka 22 bafashijwe kwiga, batozwa ijambo ry’Imana, kubana n’abandi, tubigisha umuco n’uko bagomba kwitwara, kandi byatanze umusaruro kuko benshi barize barangiza kaminuza, bari mu nshingano zitandukanye bakorera Igihugu.”
Avuga ko mu byiciro by’abana bagiye kuzajya bafata, bazibanda ku bavuka mu miryango ikennye kugira ngo batangire kubitaho bakibatwite.
Ati “Tugiye guhindura uburyo twita ku bana kuko tuzajya dufata umwana ufite umwaka zero, umubyeyi akimutwite, umubyeyi tumutoze gukorera hamwe n’abandi mu matsinda, tubafashe kubaka uturima tw’igikoni, tubahe amatungo kugira ngo umwana avuke hari ibyo azakenera byateguwe mu kubaho kwe adahuye n’igwingira.”
Bamwe mu bafashijwe bavuga ko ubuzima bwari kuba ukundi, iyo Compassion International itahaba.
Nkundibiza Jackson yavukiye mu Karere ka Musanze, avuga ko umuryango we wari ukennye ariko kubera Compassion yashoboye kwiga akarangiza amashuri none na we akaba arimo gufasha uribyiruko rwa Compassion rurangije, kwishyira hamwe kugira ngo bakomeze kwiteza imbere no gufasha barumuna babo.
Nkundibiza avuga ko umuryango wa Compassion International umaze gufasha abana bagera ku bihumbi 10 mu Rwanda, kandi bagomba gushyira hamwe imbaraga bakagira ibikorwa by’iterambere bageraho.
Agira ati “Zimwe mu mbogamizi tugira ni uko hari abarangiza ntitwongere kubabona, kandi tuba tugomba gushyira hamwe imbaraga tugafasha barumuna bacu ndetse tukagira n’ibikorwa duhuriramo mu kwiteza imbere. Nk’ubu mu Ntara y’Iburengerazuba twatangiye gukora amasabune y’amazi, kandi turateganya n’ibindi bikorwa bizadufasha kwiteza imbere. Turizera ko dukomeje guhurira hamwe twazagera kure tukubaka SACCO nk’abo muri Uganda.”
William Nisingizwe ukuriye ubufatanye n’amatorero muri Compassion mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza guhuza abafashijwe na Compassion kugira ngo bIrinde ko hari uwahura n’ikibazo cy’ubukene, ahubwo bakazajya bamuba hafi mu bikorwa by’amajyambere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alida ashimira umuryango wa Compassion International n’itorero ry’Angilikani mu bikorwa byo gufasha abana no guharanira iterambere ryabo, avuga ko mu Murenge wa Kivumu bazakomeza gukorana mu guharanira kugira umuturage ubayeho neza kandi uteye imbere.
Akarere ka Rutsiro kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 33%, mu gihe u Rwanda ruteganya ko umwaka wa 2024 uzarangira rugeze ku gipimo cya 19%.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kbc
Nibyiza kbc
Nibyo Koko kurwanya igwingira arko mukarere ka rutsiro abayobozi bagakwiye kujya bamanuka mubyaro kuko usanga abablna benshi ariyo baba Kandi baAshinge amarerero yokwita kubana bakiribaro ndetse bubake nuturima twiboga ndashimira ndagijimana kuko araho yakuye abana baba mumyshinga wa rw 826 nyamyumba