Rutsiro: Barashakisha umwarimu ukekwaho gusambanya umwana

Umwarimu w’imyaka 30 ukorera ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, arimo arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri baturanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, Patrick Muhizi Munyamahoro, yatangarije Kigali Today ko barimo gushakisha uwo mwarimu wahise atoroka, kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.

Yagize ati "Amakuru yamenyekanye uyu munsi ko umwarimu w’imyaka 30 ufite umugore n’abana batatu, ku wa gatandatu yahengereye umugore we adahari, asambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi."

Munyamahoro avuga ko umwana yasambanyijwe tariki 13 Kanama 2022, ubwo iwabo bari bamutumye mu rugo rw’uwo mwarimu, gusa umwana yatinze kubivuga kubera umwarimu ngo yamushyizeho iterabwoba.

Ati "Umwana yabivuze uyu munsi mu gitondo kubera yabanje kurwana nabyo, nyuma y’uko mwarimu amushyizeho iterabwoba ko nabivuga azamwica. Yabibwiye Mama we bihita bimenyeshwa ubuyobozi, icyo twihutiye gukora ni ukujyana umwana kwa muganga naho inzego turimo kumushakisha."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu buvuga ko umwana wasambanyijwe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje. Ariko se Koko nkuwo ni umurezi ? Ko hari Ababa babikeneye bakuze iyo aba aribo yagiye kureba. Ubwo se yungutse iki? Ejo ko azafatwa, ave mu kazi,afungwe. Muri make ikarita y’ubuzima arayizinze. Uwo bashakanye yihangane. Inzego zibishinzwe zizabisuzumane ubushishozi. Hari igihe yaba anabeshyerwa. Hanze aha ntawamenya. Kandi igihe utarahamywa icyaha uba uri umwere.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka