Rutsiro: Bahamya ko Kagame ari impano Abanyarwanda bahawe n’Imana

Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bashaka kongera kuyoborwa nawe, ndetse bamwe bakamufata nk’impano bahawe n’Imana.

Paul Kagame afatwa nk'impano Abanyarwanda bahawe n'Imana
Paul Kagame afatwa nk’impano Abanyarwanda bahawe n’Imana

Mundebe Aliane umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro avuga ko ababazwa no kuba Perezida Kagame agenda asaza, akibaza niba Abanyarwanda bazabona undi muyobozi umeze nkawe.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, avuga ko bitewe naho Perezida Paul Kagame yakuye Abanyarwanda amufata nk’impano yavuye ku Mana kugira ngo abomore ibikomere bahuye nabyo.

Agira ati “Imyaka 30 irangiye ni urugendo rukomeye ku Banyarwanda; bafite umutekano n’iterambere, imibereho myiza yageze kuri bose.”

Akomeza agira ati “Urabona ndi umubyeyi w’imyaka 60, naravutse nsanga ababyeyi bacu bataryama munzu, ariko ubu twe imyaka 30 tuyimaze turyama mu nzu, dufite mutekano, Jenoside yadutwaye ababyeyi n’ibintu, ariko Paul Kagame yaraje aradusanasana, ababyeyi aratumenya, abana abaha kwiga, mbere ya Jenoside hariho ivangura ribuza bamwe kwiga, ariko Kagame yaraje yubaka amashuri, amavuriro, aduha Mituweli, girinka iraza, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi tubona amacumbi, ubuzima burongera buragaruka ninde watekerezaga ko byashoboka? Uyu mubyeyi ni impano twahawe.”

Abaturage bakoresha umuhanda wa Karongi, Rutsiro na Rubavu, bavuga ko badashobora kubona icyo bashima kiruta umuhanda wa Kivu Belt bahawe kuko wabaruhuye kugenda amaguru.

Mundebe Aliane umubyeyi w'imyaka 60 (Uri inyuma hagati)
Mundebe Aliane umubyeyi w’imyaka 60 (Uri inyuma hagati)

Ni umuhanda watangiye gukorwa kuva 2014 uhuza uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu, ukaba umuhanda ugenda witegeye Ikiyaga cya Kivu ariko wafashije abatuye Intara y’Iburengerazuba kugenderana no guhahirana nyuma y’uko batari bafite n’ubwato buhagije mu Kiyaga cya Kivu.

Mundebe avuga ko Abanyakarongi na Rutsiro yabaruhuye kugenda n’amaguru kuko mbere batari bafite imodoka zitwara abagenzi kubera umuhanda mubi. Ati “yaduhaye umuhanda uduhuza na Rubavu, mbere wari igitaka, umuhanda washyizweho amatara, twabonye amazi meza turavoma, ubuzima bumeze neza.”

Aho Umukandida wa FPR-Inkotanyi anyura yiyamamaza agaragarizwa urukundo n’abaturage benshi bavug ako ariwe bashaka, abatuye mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko barangije gutora icyo bategereje ari itariki ya 15 Nyakanga bakemeza ibyo basezeranyije umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka