Rutsiro: Bagiye kunguka ivuriro rizunganira ibitaro by’Akarere
Ubuyobozi bwa ‘Arise Rwanda’, umuryango wita ku burezi ukanateza imbere abagore, butangaza ko bugiye kubaka ivuriro mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, rizafasha abatuye ako karere kubona serivisi zunganira ibitaro bya Murunda.
Gasangwa John, ubuyobozi wa Arise Rwanda yabitangaje mu gutangiza ibikorwa byo kubaka iryo vuriro ‘Kivu Hill medical center’ ku itariki ya 17 Nzeri 2021, akavuga ko rizafasha abatuye Rutsiro kubona serivisi nziza z’ubuzima kandi zihendutse.
Gasangwa avuga ko ibikorwa byo kubaka ivuriro babiteguye mu myaka itatu ishize, nyuma y’uko bakoze ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Agira ati "Twatanze amazi meza ku batuye i Boneza, twatanze inka muri gahunda ya Girinka, twafashije abagore kubitsa no kugurizanya kandi dufasha abarwayi kubavuza no kububakira ishuri ryiza ryigisha imyuga, gusa byakomeje kuboneka ko abaturage bafite ikibazo cy’ubuvuzi".
Ivuriro rizubakwa mu mudugudu wa Rwimbogo Akagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza.
N’ubwo hari hasanzwe poste de santé, Gasangwa atangaza ko Kivu Hill medical Center izaba irenze ikigo nderabuzima mu gutanga serivisi.
Yongeraho ko ibikorwa byo kubaka iryo vuriro bizatwara arenga miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda bikazatwara umwaka umwe.
Gasagwa agira ati "Ibikorwa byo kubaka birahita bitangira, kandi abaturage bazabona imirimo kuko hazajya hakoreshwa abakozi 200".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Christophe Mudaheranwa, avuga ko Akarere ka Rutsiro kahoranye inzozi zo kubona ibitaro byunganira iby’Akarere bya Murunda, none bakabije inzozi.
Ati "Twahoranye inzozi zo kubona ibitaro bya kabiri, none dukabije inzozi. Turyitezeho kubona serivisi nziza ariko turyizeyeho n’iterambere rizamura abaturage kuko hazaza abakozi bashya bakenera aho kuba, hari imirimo mishya igiye kuboneka ndetse n’ibikorwa remezo bigiye kwiyongera".
Nzabamwita Cyprien ni umuturage mu Mudugudu wa Rwimbogo ahazubakwa ivuriro, avuga ko bakoraga ingendo ndende bajya ku bitaro, kuba babonye ivuriro rishoboye ribegereye barishimye.
Ati "Byasabaga amasaha ane kujya ku bitaro n’amaguru, waba urwaye udafite ubushobozi bikagorana, kuba batuzaniye ivuriro rishoboye twabyishimiye".
Tariki 17 Nzeri 2015 ni bwo Arise Rwanda yatangiye ibikorwa byo kubaka ishuri none tariki 17 Nzeri 2021 ni bwo bashyizeho itafari ahazubakwa ivuriro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza turabishimye
Ariko na centre de sante ya Rutsiro igiye gusenywa n’umugenzi bayitekerezeho
Ikindi umuhanda wa Kazabe na Rutsiro ugeze uhuza ngororero na Rutsiro kowavuzwe cyera byage gute udakorwa
Mutubarize .