Rutsiro:Abayobozi babiri basabye kwegura

Tharcisse Niyonzima wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro hamwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Jean Hermans Butasi, bandikiye inama njyanama y’akarere basaba kwegura ku mirimo yabo.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, Matabaro Bernard, yatangarije Kigali Today ko abo bayobozi basabye kwegura, inama njyanama ikaba iri buterane kuri uyu wa gatatu ikiga ku bwegure bwabo.

Abayobozi b’akarere ka Rutsiro basabye kwegura mu gihe kimwe n’abayobozi bungirije b’akarere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse ku mugoroba wa tariki ya 3 Nzeri 2019, inama yabereye mu karere ka Rubavu.

Nubwo benshi basaba kwegura kubera impamvu zabo, bamwe mu bayobozi begura bavuga ko bahamagarwa n’ubuyobozi bw’intara bukabanza kubaganiriza mbere yo kubasaba kwegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka