Rutsiro: Abarezi batanze asaga miliyoni eshatu yo gufasha abatishoboye

Abarezi bo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bishyize hamwe bakusanya amafaranga asaga miliyoni eshatu agenewe gufasha abantu batabasha kwibonera ibyo kurya muri iki gihe badasohoka ngo bajye kwishakishiriza imibereho kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro
Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Ayo mafaranga bayashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kuri uyu wa 10 Mata 2020, kugira ngo abe ari ko kazagena uko akoreshwa bitewe n’abagomba gufashwa bari muri ako karere.

Bamwe muri abo barezi baganiriye na Kigali Today, bemeza ko babikoze kubera ubumuntu, cyane ko ngo bazi ko hari abantu benshi baryaga ari uko bavuye gukora, nk’uko uyu abivuga.

Ati "Twebwe twararebye dusanga hari abantu benshi barimo n’abo duturanye bafite ikibazo cyo kubona ibyo kurya kuko batemerewe kujya gukora ngo babyihahire kubera icyorezo kitwugarije. Twishyize hamwe rero umuntu agatanga uko yifite".

Ati "Si uko ari twebwe dufite ubushobozi buhambaye, ahubwo ni umutima wo gufasha abandi. Kuri duke umuntu afite ahayeho undi utagira na busa ntacyo byamutwara".

Undi ati "Ubundi Abanyarwanda tugira umutima wo gufasha, urabona ko kuva Coronavirus yagera mu Rwanda abantu batakaje imirimo yari ibatunze kubera Guma mu rugo. Twaravuze rero duti nk’abarezi twebwe ntacyo twakora! Ni ko kubyumvikanaho ku bushake dukusanya iyo nkunga twashyikirije akarere ngo igezwe ku bababaye".

Umuyobizi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Marie Chantal, yavuze ko ari igikorwa cyiza abo barezi bakoze mu karere.

Ati "Aba barezi bagize umutima wo gufasha abababaye muri ibi bihe turimo bitoroshye, ni igikorwa cyiza kandi cyari gikenewe. Batugejejeho inkunga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi 26 bakusanyije".

Arongera ati "Twahise dusaba imirenge urutonde rw’abakeneye gufashwa, tubona abantu 925. Iyi nkunga rero tugiye guhita tuyigabanya imirenge bitewe n’abantu ifite, abe ari yo ibagurira ibyo kurya banabibagezeho, nk’ejo cyangwa ejobundi bizatangira kubageraho".

Uwo muyobozi akomeza asaba n’abandi kugira umutima ufasha kuko abakeneye ubufasha ari benshi, ngo ntihagire uwishimira kurara ariye kandi umuturanyi we aburaye.

Gahunda yo gufasha abantu baryaga ari uko bavuye gushakisha ariko ubu bikaba bidakunda kubera COVID-19 irakomeje mu gihugu cyose, aho abantu mu nzego zitandukanye cyangwa ibigo, bakusanya inkunga zabo bakazigeza ku bazikeneye.

Abayobozi bakuru b’igihugu na bo baherutse gutangaza ko bigomwe umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata 2020, ayo mafaranga na yo akazafasha abagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo yatewe na Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urukundo,ubwitanjye bugaragarira aho rukomeye.mwakoze kwitanga ,kdi nabandi dukwiye kugera ikirenjye mucyanyu . uwiteka abakubire 7.

vincent yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

urukundo,ubwitanjye bugaragarira aho rukomeye.mwakoze kwitanga ,kdi nabandi dukwiye kugera ikirenjye mucyanyu . uwiteka abakubire 7.

vincent yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka