Rutsiro: Bishimiye ubukangurambaga bwa BAHO NEZA mu kuboneza urubyaro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko ubukangurambaga bukomatanyije bugamije imibereho myiza mu muryango binyuze muri gahunda yitwa "Baho Neza" bugiye gufasha abagatuye.

Ni ubukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Kivumu tariki 11 Kamena 2019 bushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, kwita ku mugore utwite n’abana bavutse mu rwego rwo kurinda abana kugwingira. Ni mu gihe mu Karere ka Rutsiro ibipimo bigaragaza ko umwana umwe muri babiri agwingiye.

Ayinkamiye Emerence, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, atangaza ko ubu bukangurambaga bwateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation bugiye gufasha akarere kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro kuko igipimo kiri kuri 52% mu gihe bifuza ko bizamuka.

Ayinkamiye yagize ati “Ku rwego rw’igihugu biri kuri 56%, inda zitateganyijwe zo imibare igenda yiyongera, si ku rubyiruko gusa, ahubwo n’abafite ingo babyara abana batateganyijwe kubera ubujiji cyangwa kudasobanukirwa na gahunda yo kuboneza urubyaro.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro aganiriza abitabiriye ubukangurambaga
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro aganiriza abitabiriye ubukangurambaga

Ayinkamiye avuga ko mu Karere ka Rutsiro bahagurukiye kurwanya igwingira bahereye mu mizi, ubu bakaba bahuza abana bari munsi y’imyaka itanu mu ngo icumi bakitabwaho, ubuyobozi bw’akarere bugatanga inyunganizi y’ifu n’amata. Ayinkamiye avuga ko ubukangurambaga bukomatanyije burimo gukorwa na Imbuto Foundation bugiye kubafasha.

Isabelle Kalisa, umukozi wa Imbuto Foundation aganiriza abatuye Akarere ka Rutsiro, yasabye abaturage gukoresha serivisi n’inyigisho z’ubuzima zituma barushaho kugira ubuzima bwiza bihereye ku mwana ugisamwa, kugeza ku minsi igihumbi, asaba abaturage kwegera serivisi zishinzwe kuboneza urubyaro no kubahiriza inama batanga.

Madame Kalisa Isabelle wari uhagarariye Imbuto Foundation aganiriza abatuye mu Murenge wa Kivumu
Madame Kalisa Isabelle wari uhagarariye Imbuto Foundation aganiriza abatuye mu Murenge wa Kivumu

Mu Murenge wa Kivumu, abitabiriye servisi zo kuboneza urubyaro mu muri icyo gihe cy’ubukangurambaga ni 60, harimo abakoresheje iyi serivisi bwa mbere 41, naho muri abo 60, abari basanzwe baboneza urubyaro ni 19.

Ubukangurambaga bukomatanyije bugamije imibereho myiza mu muryango binyuze muri gahunda yitwa "Baho Neza" yatangijwe na Leta y’u Rwanda tariki ya 23 Mata uyu mwaka mu karere ka Nyagatare, imaze gukorwa mu turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi na Rutsiro ikaba igenda ikomeza mu tundi turere aho abayitabira basusurutswa n’abitabiriye amarushanwa ba Art Rwanda.

Abasambanya abana bahawe ubutumwa bw'uko bazahura n'ibibazo bikomeye
Abasambanya abana bahawe ubutumwa bw’uko bazahura n’ibibazo bikomeye
Bamwe mu bagore bitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro
Bamwe mu bagore bitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Akarere gashyigikira Baho Neza. Gusa Kubaho neza ni no kugira ibikorwa remezo. None ko intindo ihuza Akagari ka Kabuga (Rutsiro) numurenge wa Rubengera (Karongi) imaze igihe cyumwaka urenga nta ntindo yongeye kubakwa ,abaturage baraheze mu bwigunge, ubuyobozi bwaba buzi icyo kibazo... Mutubarize Mayor. Uyu Muyobozi azajyane yo imodoka ntazabona n`aho akatira !
Murakoze

Alias dede yanditse ku itariki ya: 16-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka