Rutsiro: Aba Scout barasabwa kuba inyangamugayo no guharanira iterambere rirambye

Umuyobozi ukuriye ibiro bikuru by’inama y’Abascout mu Rwanda, Tabaruka Jean Claude, arasaba Abascout bo mu karere ka Rutsiro kuba inyangamugayo, kandi ubwo bunyangamugayo bukabageza ku iterambere rirambye.

Ibyo uyu muyobozi yabibasabye kuwa gatandatu tariki 23/02/2013 ubwo hasozwaga icyumweru cya giscout ku rwego rw’akarere ka Rutsiro.

Abascout bo mu karere ka Rutsiro, babanje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Mushubati mu muganda usoza ukwezi, nyuma yaho gahunda zabo bazikomeza basoza icyumweru cya giscout.

Umuyobozi ukuriye ibiro bikuru by’inama y’abascout mu Rwanda akaba ari na we washoje icyo cyumweru, Tabaruka Jean Claude, yavuze ko icyo cyumweru cyashyizweho mu rwego rwo kwibuka ibikorwa by’uwashinze umuryango w’abascouts ari we Baden Powell mu mwaka w’1910.

Ati: “Muri icyo cyumweru umuscout aba asabwa kongera gusubira mu isezerano yagize, asezerana kuba umuscout wubahiriza amahame ya giscout kandi wubahiriza na gahunda z’igihugu”.

Bimwe mu bikorwa byaranze icyumweru cya giscout birimo kubakira ubwiherero abatishoboye.
Bimwe mu bikorwa byaranze icyumweru cya giscout birimo kubakira ubwiherero abatishoboye.

Tabaruka yaboneyeho no gusaba abascout ba Rutsiro kimwe n’abandi bascout muri rusange kuba abascout mbere na mbere bagaragaza ubunyangamugayo ku buryo ubabona wese ababonamo urubyiruko rugamije iterambere.

Komiseri w’abascout mu karere ka Rutsiro, Nsabiyumva Raphael we avuga ko muri iki cyumweru cya giscout bibanze ku bikorwa bijyanye no kwita ku isuku n’isukura ndetse no kurengera ibidukikije.

Ati: “Twubakiye abantu babiri ubwiherero, dusukura imihanda n’imigenderano ndetse no gukora amasuku ku bigo by’amashuri ahari abascout”.

Bamwe mu bascout na bo bavuga ko icyo cyumweru hari icyo kibasigiye bakaba bashishikariza n’abandi bantu kujya muri uwo muryango kuko igisukuti ari cyiza.

Baganiriye ku ntego bagenderaho ivuga ko bagomba gusiga isi ari nziza kuruta uko bayisanze.
Baganiriye ku ntego bagenderaho ivuga ko bagomba gusiga isi ari nziza kuruta uko bayisanze.

Twahirwa Schadrack wahawe amazina ya giscout ya Sanglier Serieux, avuga ko icyumweru cya giscout gisize bageze kuri byinshi, nta zindi nyungu bagamije usibye kugira ngo basige isi ari nziza kuruta uko bayisanze kuko biri mu ntego zabo.

Icyumweru cya giscout ku rwego rw’igihugu cyatangirijwe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bikaba biteganyijwe ko gisorezwa mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka