Rutagungira Umunyarwanda washimutiwe muri Uganda aratabarizwa n’umuryango we

Umuryango wa Rene Rutagungira, Umunyarwanda washimutiwe mu gihugu cya Uganda, ku cyumweru cyashize, urasaba ko wafashwa kugaruza uwo muvandimwe wabo.

Rutagungira washimutiwe Uganda, umuryango we arasaba ko yagarurwa
Rutagungira washimutiwe Uganda, umuryango we arasaba ko yagarurwa

Umutangabuhamya wemeza iri shimutwa, avuga ko uyu mugabo Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda akaba afite ipeti rya Sergeant, yajyanywe ubwo yarimo asangira n’inshuti ze mu kabari kitwa Bahamas kari Kampala.

Avuga ko hari mu masaha ya saa munani z’ijoro, ubwo hazaga umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Capiteni anafite intwaro, akamujyana amushushubikanya, akamwinjiza mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota premio ifite purake UAT 694T, imujyana ahantu hatazwi.

Kuva ku cyumweru tariki 7 kugera uyu munsi, umuryango wa Rutagungira nturamenya aho aherereye, ariko ukavuga ko ashobora kuba ari mu kaga.

Jacinta Dusangeyezu umugore wa Rutagungira akimara kumenya iyo nkuru yihutiye kuri sitasiyo ya polisi gushaka ubufasha ngo umugabo we aboneke.

Gusa avuga ko n’ubwo abapolisi yahasanze basaga n’abamenye iyo nkuru mbere ye, bamubwiye ko ari ikibazo cya Leta kireba urwego rwa gisirikare rwa Chieftaincy of Military intelligence (CMI) n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe umutekano (ISO).

Nyamara Dusangeyezu we avuga ko mu buhamya bw’uwabonye umugabo we ashimutwa, yemeje ko yajyanywe n’uwo mukapiteni wa CMI.

Asubiza bimwe mu bitangazamakuru bya Uganda bivuga ko Rutagungira yatwawe na ba maneko b’Abanyarwanda, Dusangeyezu yavuze ko umugabo we w’umucuruzi nta kibazo afitanye n’u Rwanda, ndetse ko atemberera i Kigali kenshi asura umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

urwanda nirufashe uyumudamu kubona umugabowe wafatiwe yuganda ese rutagungira haricyo reta ya uganda imuryoza?inzego zishinzwe iperereza nibaza ko zigomba kugifatira imgamba.

gashumbajeanclaude yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Leta yacu numutabazi nuwo nawe igomba kumutabara kuko yakoreye igihugu kd burya baravugango intore yimanindi ngewe ndumva nizeye Let yacuko izabikora kuko ibishoboye

alias yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ntwabwo tuzamurekura. Azahera Uganda, afungwe byiteka ryose.

Gisa Rwigema yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka