Ruswa ni umwanzi w’Igihugu n’iterambere - Minisitiri Nyirahabimana
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana avuga ko ruswa ari umwanzi w’Igihugu n’Iterambere, agasaba abaturage gutunga agatoki aho bayikeka kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.
Avuga ko n’ubwo urugamba rwo kurwanya ruswa rukomeje, ariko igihari kuko kuyirwanya biri ku kigereranyo cya 87%.
Asaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya ruswa no gutanga amakuru y’aho igaragara, kugira ngo abayikekwaho bahanwe.
Ati "Ruswa ni umwanzi w’Igihugu n’iterambere, dufatanye tuyirinde, tuyamagane, tuyitunge agatoki, twirememo indangagaciro zo kuba intumwa nziza dusakaze ubutumwa no ku bandi, ruswa tuyirwanye kandi duhane abayigaragayemo".
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, mu Ntara y’Iburasirazuba ukaba warabereye mu Karere ka Rwamagana. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo ku maguru gisozwa n’ibiganiro.
Mu butumwa yatanze, Umuvunyi mukuru, Nirere Madelene, yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa ntawe usigaye inyuma.
Yashishikarije ababyeyi kwigisha abana gukura barangwa n’ukuri, banga umugayo n’ikinyoma mu rwego rwo kwinjizamo abana kuzakura banga ruswa urunuka.
Kuri iyi nshuro uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’iterambere rirambye".
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|