Ruswa igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye Isi - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 12, y’inzengo z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye isi.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente ahamya ko ruswa iteza ibibazo abatuye Isi
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ahamya ko ruswa iteza ibibazo abatuye Isi

Ni inama yahuje abayobozi batandukanye mu bihugu 18 byo muri Afurika, bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), irimo kubera i Kigali guhera tariki 03 ikazageza ku ya 06 Gicurasi 2022.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku batuye isi, akabigaragaza ahereye ku mibare yerekana ibihombo iteza ku Isi.

Yagize ati “Raporo zinyuranye zagaragaje ko buri mwaka isi ihomba arenga miliyari 1,000 z’Amadorali kubera ruswa, ibi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage bacu. Iki kiguzi kiri hejuru cyane kandi gikomeje gusubiza inyuma imiryango yacu, kuko ruswa ihungabanya ubukungu ikanadindiza ishoramari”.

Yakomeje agira ati “Abashoramari bifuza gukorera ahantu borohereza ishoramari kandi bagakorera mu mucyo, mu rwego rwo guhatana mu bucuruzi ntibashobora gushora imari mu bihugu byamunzwe na ruswa. Ibihugu bya Afurika biri muri Commonwealth bishobora gukora ikinyuranyo muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa, bishobora kunyura mu bufatanye buhamye n’ingamba zo kubazwa inshingano”.

Umuyobozi w’umuryango uhuriwemo n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika bihuriye muri Commonwealth (Association of Anti-Corruption Agencies of Commonwealth Africa), Beti Kamya Turomwe, avuga ko impamvu nyamukuru y’inama nk’iyi, ari ukugira ngo barebere hamwe ibyakozwe, ari nako baganira ku buryo bwo gukomeza kureba uko ruswa yakomeza guhashwa.

Iyi nama yitabirwe n'abayobozi b'inzego zishinzwe kurwanya ruswa baturuka mu bihugu 18 bya Afurika
Iyi nama yitabirwe n’abayobozi b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa baturuka mu bihugu 18 bya Afurika

Ati “Duhangayikishijwe cyane n’ubutunzi bukurwa mu bihugu by’amavuko bukajyanwa ahandi, aho abantu biba amafaranga mu bihugu byabo bakajya kuyahisha mu bindi bihugu cyangwa kuri konte zitazwi. Ni ikibazo gihangayikishije dushaka kwitondera cyane”.

Umuvunyi Mukuru Madeleine Nirere, avuga ko n’ubwo u Rwanda hari intambwe nziza kandi igaragara rumaze gutera mu kurwanya ruswa, ariko bafite umuhigo wo kuzaba igihugu kiyoboye ibindi mu kuyirwanya.

Ati “Hari byinshi byakozwe bikaba byaragabanyije guhura hagati y’utanga serivisi n’uyisaba aribyo byagiye bigabanya ruswa, iyo urebye amafaranga agaruka buri mwaka akomoka kuri ruswa n’ibyayikomotseho usanga agenda yiyongera, kuko nk’umwaka ushize hagarujwe miliyali esheshatu”.

Akomeza agira ati “Urugendo ruracyahari kuko muri 2024 hateganyijwe y’uko 92% agomba kuba yagarutse avuye kuri 85% yariho muri 2017. Hari intambwe igaragara yatewe n’ubwo u Rwanda rushaka kugera ku mwanya wa mbere ku rwego rw’isi muri 2050, nicyo gitekerezo gihari”.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko kurwanya ruswa bisaba ubufatanye bw’ibihugu, kandi ko mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, iyo ngingo ari imwe mu zizaganirwaho?

Yagize ati “Kugira ngo ingamba zo kurwanya ruswa zitange umusaruro mwiza, biradusaba uburyo bw’imikorere duhuriyeho nka Commonwealth, tugakorera hamwe, tukigiranaho, kandi dufatanyije tugashyiraho ibipimo byo ku rwego rwo hejuru mu kurwanya ruswa. Iyi ntego y’ingirakamaro ni imwe mu ziri kuri gahunda ya CHOGM izabera hano i Kigali mu kwezi gutaha, birahura neza kandi n’igihe nyacyo, kuba duteraniye hano muri iyi nama yo kurwanya ruswa mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza y’iterambere rirambye muri Afurika”.

Patricia Scotland avuga ko mu nama ya CHOGM hazanigirwamo ibijyanye no kurwanya ruswa
Patricia Scotland avuga ko mu nama ya CHOGM hazanigirwamo ibijyanye no kurwanya ruswa

Umugabane wa Afurika buri mwaka utakaza miliyali zirenga 50 z’Amadorali kubera ruswa mu micungire y’imari, naho hagati y’umwaka wa 1980 na 2018, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakiriye inkunga ndetse n’ishoramari bifite agaciro ka miliyali zigera hafi 2000 by’Amadorali, ariko arenga miliyali 1300 yose akaburirwa irengero, kandi yakabaye akura mu bukene abawutuye berenga miliyali 1 na miliyoni 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka