Rusumo: Abadepite ba EALA banenze umunsi umwe uhabwa uwinjiye mu Gihugu kitari icye

Abadepite bo mu Nteko ishimategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwongerera igihe cyo kumara mu Gihugu kitari icye ku abaturage ba Tanzaniya baje mu Rwanda cyangwa abanyarwanda bagiye Tanzaniya kikaba cyamara icyumweru aho kuba amasaha 24.

Abanyura Rusumo baracyasabwa icyangombwa cy'inzira
Abanyura Rusumo baracyasabwa icyangombwa cy’inzira

Babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Kanama 2023, ubwo basuraga umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya bakagezwaho ibibazo bikibangamiye abakoresha uyu mupaka.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, ukuriye itsinda ry’abadepite b’u Rwanda muri, EALA, yabwiye RBA ko kimwe mu bibazo bagejejweho ari icy’uko umunyarwanda ushaka kujya mu Gihugu cya Tanzaniya asabwa urupapuro rw’inzira (Laissez Passer) bitandukanye n’uwifuza kujya mu Gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Kagitumba cyangwa Gatuna asabwa irangamuntu gusa.

Cyakora abaturage begereye umupaka bafite irangamuntu yo mu Mirenge yubatsemo umupaka ku bihugu byombi ngo bemererwa kugenda ariko bagahabwa urupapuro rw’inzira rutarenza amasaha 24 bakiri mu Gihugu kitari icyabo.

Ibi ngo ni imbogamizi ku mibanire y’abaturage ndetse n’ubucuruzi kandi bitari bikwiye ku bihugu bihuriye mu Muryango umwe wa EAC.

Yagize ati “Batubwiye ko ku bacuruzi cyangwa se abantu basanzwe yenda Abanyarwanda bifuza kujya Tanzaniya cyangwa Abatanzaniya baza mu Rwanda hari icyangombwa babaha cy’amasaha 24.”

Abanyura ku mupaka wa Rusumo bakoresheje irangamuntu bahabwa amasaha 24 kuba bagarutse
Abanyura ku mupaka wa Rusumo bakoresheje irangamuntu bahabwa amasaha 24 kuba bagarutse

Akomeza agira ati “Abantu bahuriye ku mupaka ari abasurana, abavandimwe baba bahafite cyangwa se n’ushaka gukora ubucuruzi bwihuse, ubundi byakabaye byiza nk’Ibihugu bihuriye muri EAC ko byagera ku gihe cy’icyumweru cyangwa se byibura nk’iminsi itanu, tuzakora ubuvugizi.”

Cyakora nanone aba badepite ba EALA bavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa kuko hari byinshi byagiye bikemuka bityo bizeye ko n’ibibazo bigihari bizakemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka